Umugore ukora akazi ko kugosora

Umugore witwa Mukankuriza Dancille wo mu murenge wa cyanika mu karere ka nyamagabe ukora akazi ko kugosora imyaka muri santere ya Miko, arashimira ubuyobozi bw’igihugu inka yahawe ngo kuko asanga izagira uruhare rufatika mu kuzamurira imibereho ye.

Uyu mukecuru usanzwe yinjiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu ku kwezi muri aka kazi ke afatanya no guhinga, yahawe iyi nka muri gahunda ya girinka munyarwanda, igamije koroza abatishoboye.

Ubwo yasurwaga n’ubuyobozi bw’akarere, Mukankuriza yashimiye cyane kuba yaratekerejweho maze nawe agashyirwa mu mubare w’abatunze inka.

Uyu mukecuru kandi yagiriwe inama yo gufata inguzanyo maze ibyo akorera abandi nawe akabyikorera bityo akiteza imbere, cyane ko amaze kubigiramo ubumenyi buhagije mu gihe kinini amaze akorera abandi.

Igitangaje ni uko ubwo hatangizwaga ikigega agaciro development fund ku rwego rw’umurenge wa Cyanika, uyu mukecuru yagaragaye mu baje ku isonga mu gutanga umusanzu we aho yitanze amafaranga yose akura muri aka kazi mu gihe cy’ukwezi, angana n’ibihumbi bitanu.

Uyu mukecuru avuga ko atazibagirwa ko Leta y’ubumwe ariyo yatumye abasha kugera aho abandi bari kandi ngo ubu akaba yifitiye icyizere.

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Rusenge: Abagore biteje imbere kubera kawa

Abagore bahuguwe

Bamwe mu bagore bibumbiye muri koperative “Nyampinga” ikorera mu kagari ka Bunge mu murenge wa Rusenge ho mu karere ka […]

Rusizi: Abagore basabwe gusibira ku nshingano zabo

Rusizi: Abagore basabwe gusibira ku nshingano zabo

Ubwo basuraga umurenge wa Gikundamvura ku wa 26/01/2014, Depite Nyinawase Jeanne D’arc yasabye ababyeyi kwita ku isuku n’imirire myiza yo […]

How to choose a perfect and well-fitting bra

How to choose a perfect and well-fitting bra

  A bra that fits well does not just make you confident and look good, it will also make you […]

Kamonyi: Victims of sexual violence commend SEVOTA for improving their lives

Beneficiaries of SEVOTA, a solidarity for the fulfillment of the widows and orphans towards work and self-promotion commended it for […]

Gakenke: Ubusizi bw’imivugo butuma agenda abona akazi gatandukanye

Ubusizi bw’imivugo butuma agenda abona akazi gatandukanye

Violette Uwamariya  wavutse kuwa 05/10/1990 akavukira mu karere ka Musanze mu murenge wa Remera,  niumwe mu bakobwa b’abasizi kandi bazi […]

Kamonyi: Nyuma y’imyaka 20 barokotse jenoside, SEVOTA ya bafashije kwakira ibyababayeho

Nyuma y’imyaka 20 barokotse jenoside, SEVOTA ya bafashije kwakira ibyababayeho

Abagore bahuye n’ibibazo byo gufatwa ku ngufu mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, barishimira intambwe bateye mu kwakira ibyababayeho no […]