Urubyiruko rurakangurirwa kumenya ko gushinga

Perezida w’ Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) atangariza urubyiruko ko gushinga urugo atari imikino. Ngo abashinga ingo bagomba kugira gahunda ihamye kugira ngo bo n’abazabakomokaho bazagire ejo hazaza heza.

Mukarugema Alphonsine, perezida wa FFRP, ubwo yari ari mu karere ka Burera tariki ya 06/11/2012, muri gahunda yo kuremera abagore batishoboye bo muri ako karere yabwiye urubyiruko ku bijyanye no gushinga urugo muri aya magambo:

“…urubyiruko narwo rwicaye ahangaha, mumenye y’uko gushinga urugo nta mikono irimo. Gushinga urugo ntabwo ari ugukina. Ntabwo ari byigere ubivemo, gushinga urugo ni ukujyamo ufite gahunda…”

Akomeza avuga ko abashinga urugo iyo bafite gahunda ihamye, babyara abo babashije kurera bityo bikazatuma babasha kubarihira amashuri bakiga bakaminuza bakagera ku iterambere kuko nta n’amakimbirane aba abarangwa ho.

Perezida wa FFRP atangaza ibi mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakunze kugaragara amakimbirane mu ngo, aho abagabo bakubita abagore babo bakabakomeretsa bikageza n’aho babavukije ubuzima.

Mukarugema asaba abashakanye ndetse n’urunyiruko muri rusange ko imiryango yifuzwa ari imiryango ifite amahoro, imiryango igira umwanya wo kuganira ku bibazo biyugarije bityo ikayishakira ibisubizo.

Imiryango yifuzwa ni imiryango yubahiriza gahunda za leta kuko ari nziza, ndetse n’imiryango yubahiriza gahunda yo kuringaniza imbyaro nk’uko Mukarugema.

Agira ati “…ntabwo twashobora gutera imbere igihe tukibyara abana tudashobora kurera…kubyara abana utazashobora kuvuza barwaye, ukabyara abana utazashobora gushyira mu ishuri…umunani w’ubungubu ntabwo ari amasambu, umunani w’ubu ni uguha umwana ubushobozi bwo kwiga…”

Akomeza avuga ko iyo umubyeyi ashyize umwana we mu ishuri aba amuhaye umunani mwiza. Kuko uwo mwana aziga aminuze abone akazi haba mu Rwanda cyangwa no hanze yarwo nk’uko abitangaza.

Abashakanye ndetse n’urubyiruko barasabwa kubaka imiryango irangwa mo amahoro kuko ari yo  u Rwanda rwifuza mu iterambere ryarwo.

 

 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Rutsiro: Abanyamuryango ba AVEGA bahangayikishijwe no kutazungura aho bashatse.

m_KOMITE YATOWE

Abanyamuryango ba AVEGA bo mu karere ka rutsiro baratangaza ko bishimira aho bamaze kugera mu iterambere kuva mu mwaka wa […]

Rusizi: Abagore bahagarariye abandi barakangurirwa kurwanya abashaka kugarura amacakubiri mu Rwanda

m_Rusizi Abagore bahagarariye abandi barakangurirwa

Abagore bari mu nama y’igihugu y’abagore bo mu murenge wa Mururu barakangurirwa kugira uruhare mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda barwanya uwo […]

Musanze: Abapfakazi ba Jenoside barashima inguzanyo bahawe bakifuza ko zakongerwa

m_Musanze Abapfakazi ba Jenoside barashima inguzanyo

Mu nteko rusange y’Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside AVEGA mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa kane tariki 28/08/2014,abanyamuryango bagaragaza ko […]

Rusizi: Barabyaza umusaruro umugoroba w’ababyeyi boroza abageze mu za bukuru.

Mu gihe kitari kinini cyane umugoroba w’ababyeyi umaze utangijwe mu gihugu, biragaragara ko ugenda utanga umusaruro ukomeye cyane ushobora kuba  […]

Gisagara: Imirimo myinshi idahabwa agaciro umugore ahoramo wenyine ituma atiteza imbere

Gisagara: Imirimo myinshi idahabwa agaciro umugore ahoramo wenyine ituma atiteza imbere

  Mu bibuza umugore wo mu cyaro gutera imbere harimo imirimo itandukanye idahabwa agaciro, ituma akora nabi ubuhinzi bwe bwagombye […]

Imirimo umugore wo mu cyaro akora ntiyabonerwa igihembo- NIRERE

m_Imirimo umugore wo mu cyaro akora ntiyabonerwa igihembo- NIRERE

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango Action aid bwagaragaje ko muri rusange umugore wo mu cyaro akora amasaha 16 ku munsi, kuko akenshi […]