Mu karerekaAbaturage batuye mu karere ka Rulindo,kuri uyu wa kane tariki ya 8/11/2012,basoje umunsi w’ukwezi kwahariwe umuryango,uyu munsi ukaba wari watangiye ku itariki ya 18/10 uyu mwaka.

Ibirori byo gusoza uyu munsi byabereye mu murenge wa Kinihira,abitabiriye ibyo birori bakaba bagaragarije abashyitsi bari babasuye ,ibyo bagezeho mu rwego rwo kwiteza imbere,no guhosha amakimbirane arangwa mu miryango.

Uwamahoro Annociata umwe mu badamu babashije kwikura mu bukene ,ubu akaba ageze ku rwego rushimishije,yavuze ko abagore babashije gukumira amakimbirane bashaka icyateza imiryango yabo imbere.

Yagize ati:burya amakimbirane mu ngo akenshi aterwa n’uko abantu baba batagira icyo bakora, ariko iyo umugore ahagurutse agakora,umuryango nturangwemo ubukene,usanga mu rugo hari umutuzo.Ni muri urwo rwego nk’abadamu twahagurutse tujya mu mashyirahamwe yo kuzigama no kuguza”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo,Niwemwiza Emilienne,yabwiye abaturage bo mu murenge wa Kinihira ko bagomba kwita ku miryango yabo.

Yagize ati” ibikorwa by’ukwezi kwahariwe umuryango,ntibirangiruye aha,turifuza ko byakomeza bikaba mu buzima bwanyu bwa buri munsi.Mukomeze mwite ku miryango yanyu ,mwitabira akarima k’igikoni,kugira ngo murwanye indwara zituruka ku mirire mibi,mugira isuku”

Yakomeje avuga ko cyane cyane abadamu ari bo  pfundo ry’isuku mu miryango yabo.

Ati”Abana banyu bakeneye kugirirwa isuku nimutoze abana kugira isuku muri byose,haba ku myambaro,ku mubiri ndetse no ku bikoresho dukoresha iwacu mu miryango”

Umushyitsi mukuru wari witabiriye uwo muhango wo gusoza ukwezi kwahariwe umuryango,Ministre muri Prezidanse,Tugireyezu Venencie,yashimye abanyakinihira uburyo bagerageza kubana neza mu miryango yabo,anabasaba kongeramo imbaraga kuko hari ibitagenda neza.

Yagize ati”Abayobozi barasabwa kwegera abaturage bakabasha gusobanukirwa n’ibyabateza imbere mu miryango,aho guhora mu nduru bapfa ubusa.byagaragayeko iyo abayobozi ndetse n’imiryango imwe muri mwe,mugize uruhare mu gufasha gukemura ibibazo byo mu miryango,bikemuka burundu.

Ibibazo mufite ,bifite ibisubizo muri mwe,ntimubishakire ahandi,ahubwo nimwicare mubyishakemo

Muri ibi birori hakaba hagaragayemo ibikorwa bitandukanye birimo gusura amashyirahamwe y’abatuye uwo murenge,ndetse n’abikorera ku giti cyabo,gusangiza abana amata,no koroza imwe mu miryango ikennye kurusha iyindi, ituye mu murenge wa Kinihira.

 

 

 

 

 

 

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Is pregnancy out of wedlock a nightmare or a blessing in disguise?

Though some carrier oriented women are adopting the trend of being single mothers others are terrified of it

We all know the saying ‘if you play with the instruments, you’ll get music’ but usually how ready we are […]

Kayonza: Uwasigajwe inyuma n’amateka yarahiye kutazigera aca incuro kuko ububumbyi bumubeshejeho

Mu gihe abasigajwe inyuma n’amateka bakunze kugaragaza ko bafite ibibazo by’imibereho mibi kubera ubukene, Mugorewishyaka Latifa wo mu murenge wa […]

Nyamagabe: Umukobwa w’umunyarwandakazi yamenye uburenganzira bwe n’ubushobozi yifitemo

Umukobwa w’umunyarwandakazi wo mu cyaro yamenye uburenganzira bwe n’ubushobozi yifitemo, kuko ubu nawe yahawe amahirwe yo kujya mu ishuri no […]

Kayonza: Abagore ngo bashobora guhanga udushya twatuma barushaho kwihesha agaciro

Abagore ngo bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagakora, by’umwihariko batekereza guhanga udushya twatuma bagira ubushobozi bwo gutunga imiryango ya bo […]

Gisagara: Rural women ‘have achieved’ economic emancipation

Rural women in Gisagra district have achieved satisfying levels of economic emancipation, according to the National Council for Women (CNF). […]

Tips to getting the best from your Child

Tips to getting the best from your Child

A walk to any baby class in nursery school will have you see children sitting quietly in circles, forming orderly […]