N k’uko abagore bo mu karere ka Gisagara bagiye babyigishwa mu kwezi kwahariwe umuryango kwashojwe muri iki cyumweru dushoje tariki 9/11/2012 , ngo ni bo nkingi y’isuku igomba kuranga ingo. Ibi babyibukijwe banabwirwa ko ibyo bigishwa muri uku kwezi kose bitarangirira aho ahubwo ari ibikorwa bigomba guhoraho mu rwego rwo gufasha imiryango yabo.

ABATEGARUGORI NI BO NKINGI Y’ISUKU MU NGO

Isuku igomba kuranga urugo, haba mu barutuye no mu bikoresho byarwo ahanini ireba umugore kuko ariwe umenya urugo igihe kinini. Ibi biragarukwaho n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza madamu Donatille UWINGABIYE, aho ahamagarira abategarugori kwita ku bana babo bakabagirira isuku, kandi bakanamenya isuku yo mu ngo cyane cyane mu bikoresho bitangwamo amafunguro kugirango birinde indwara zishobora guterwa n’umwanda.

Yagize ati “kuba uku kwezi kwahariwe umuyango kwarashojwe ntibivuga ko ibikorwa bigomba guhagarara kuko ni ibya buri gihe. Isuku igomba kuranga ubuzima bwacu bwa buri munsi, niyo mpamvu rero nk’uko tuzi ko abagore aribo bamenya ingo cyane, bagomba kwita ku isuku y’abana cyane, ku yabo ubwabo, ibikoresho bitangwamo ibiribwa mbega bakamenya urugo rwose”.

Abaturage nabo bavuga ko inyigisho bahawe bazumvise kandi ko bazazikurikiza kuko ngo bamaze kumenya akamaro k’isuku n’imirire myiza haba ku bana cyangwa abantu bakuru.

Mukamabano Jeanne utuye umurenge wa Kigembe muri aka karere, avuga ko mbere atajyaga yita ku isuku ndetse ko yanabonyeko ari yo yatumaga abana be barware inzoka cyane, ariko ngo aho amaze kwigishirizwa ibijyanye nayo ndetse no kugabura amafunguro atunganye ku isuku n’intunga mubiri, ntazongera kubyirengagiza kandi ngo azabitoza na buri wese mu muryango we.

Ubuyobozi bw’akarere nabwo bwiyemeje kujya bukomeza gukebura abagore batuye muri aka karere ku buryo nta rugo na rumwe ruzasigara rurangwamo n’umwanda n’imirire mibi.

 

 

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Gakenke: Abagore barishimira ko hari aho bavuye naho bamaze kwigeza

Gakenke: Abagore barishimira ko hari aho bavuye naho bamaze kwigeza

Abagore bo mu karere ka Gakenke bishimira intambwe bamaze gutera mu rwego rw’iterambere kuko benshi bamaze gusobanukirwa no gukora imirimo […]

Musanze: Abagore basezereye ubukene babikesha gukorera muri koperative

Musanze: Abagore basezereye ubukene babikesha gukorera muri koperative

  Abagore bimbuye muri Koperative “Hagurukana umwete -Cyogo” yo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muko bahamya ko ubuzima […]

Kirehe: Inteko y’abagore yasabwe kujya ikora igenabikorwa hagamijwe kwesa imihigo

Kirehe: Inteko y’abagore yasabwe kujya ikora igenabikorwa hagamijwe kwesa imihigo

Muri Kongere yateranye kuwa 24 Kamena 2015 yahuje inteko y’abagore bahagarariye abandi mu karere ka Kirehe bashimiwe ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho […]

Ngoma: nubwo abana n’ubumuga bwo kutavuga ariga umwuga uzamugeza ku nzozi ze

Ngoma: nubwo abana n’ubumuga bwo kutavuga ariga umwuga uzamugeza ku nzozi ze

Nabagizente, umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 35 ufite ubumuga bwo kutumva ntanavuge, atangaza ko nyuma yo kubona amahirwe yo kwigishwa […]

Foods to avoid during pregnancy

Every expectant mom knows there are certain foods that should be avoided during pregnancy to protect the health of their […]

Kuboha imisambi yabigize umwuga utunze umuryango we

  Mu gihe ibirago ndetse n’imisambi bigenda bicika hirya no hino bigasimburwa n’imikeka usanga hari bamwe mu baturage bagifite umuco […]