M u gihe bamwe mu banyarwanda n’abanyarwandakazi batumvaga neza inama bahabwa zo kuringaniza urubyaro, kubera gutsimbarara kumahame ajyanye n’amadini cyangwa imyumvire yabo bwite, ubu bamwe mubanyarwandakazi harimo n’abatuye icyaro usanga banenga bagenzi babo bakibyara abana benshi.

Kuri uyu wa 7 Mutarama,2013 abagore 4 bo mu mirenge ya Hindiro na Matyazo mu karere ka Ngororero, bari mu modoka igana kukabaya, bagaye kuburyo budasubirwaho umugore mugenzi wabo wabyaye abana 6 ariko nubu akaba atwite inda ya karindwi ndetse akaba yari agiye ku bitaro bya kabaya kwitegura kubyara.

Nkuko abo bagore batashatse ko tubavuga amazina babidutangarije nyuma yo gusomera (kugira inama ariko unatonganya) uwo mugore ugeze igihe cyo kubyara, ngo kera nabo bumvaga kubyara bihagarikwa n’Imana ariko ubu barasobanukiwe kuburyo bagira inama abakiri bato kubyara bagejeje igihe kandi bakabyara abo bashoboye kurera.

Impamvu nyamukuru uwo mugore yagawe cyane ni uko abyaye imbyaro ye ya karindwi kandi afite imyaka iri hejuru ya 35 y’amavuko, ndetse bakaba bazi neza ko uwo mugore ntamikoro ahagije afite kuko baturanye.

Undi utashimye uwo mugore ni umu komvuwayeri w’imodoka abo bagore barimo nawe uvuka mu murenge wa Matyazo ahitwa i Muramba, wavuze ati “uyu mugore utumva inama z’abandi niyo yaba adafite amafaranga yo kwishyura sinamusayidira kuko nawe ntiyikunze”.

Abana b’abakobwa b’abanyeshuri bari muri iyo modoka bagana kubigo bigaho nabo bakaba bagaragaje ko bahakuye isomo rizabafasha igihe cyo kubyara nikigera. Icyakora ntamurozi wabuze umukarabya, uwo mugore yari ashyigikiwe na nyina nawe wababyaye ari abana 10, akaba ari nawe wari amuherekeje kwa muganga.

 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Gakenke: Abagore barashishikarizwa kurushaho kurangwa n’isuku

Gakenke: Abagore barashishikarizwa kurushaho kurangwa n’isuku

Abagore bo mu karere ka Gakenke barashishikarizwa kurushaho kurangwa n’isuku yaba ku mubiri cyangwa se no mungo zabo kuko aribo […]

Inspired By Rwanda, Mrs Blair Tells Men, Stop Beating Wives

Inspired By Rwanda, Mrs Blair Tells Men, Stop Beating Wives

Cherie Blair, the wife to former British Prime Minister Tony Blair, has told men to stop beating their wives, saying […]

Rusizi: Abagore n’urubyiruko barasabwa kubyaza amahirwe bafite ikigega cya BDF

Rusizi: Abagore n’urubyiruko barasabwa kubyaza amahirwe bafite ikigega cya BDF

Hagamijwe kugirango amahirwe yashyiriweho urubyiruko n’abagore mu kubateza imbere abyazwe umusaruro ikigega BDF gifasha ba Rwiyemezamirimo kubona ingwate kirakangurira ibi […]

Children weather issues: Out in the cold

Children weather issues: Out in the cold

Cold weather also brings a more unpleasant event which is the cold and flu season! Although coughs and sneezes are […]

Gakenke: Abagore barishikarizwa kurushaho kurangwa n’isuku kugirango bafashye umuryango

gakenke district

Abagore bo mu karere ka Gakenke barashishikarizwa kurushaho kurangwa n’isuku yaba ku mubiri cyangwa mu ngo zabo kuko aribo ireba […]

Rusizi: Umuryango w’ibihigu by’ibiyaga bigari CEPGL watangiye gutaha ibikorwa by’iterambere ry’abagore

Rusizi: Umuryango w’ibihigu by’ibiyaga bigari CEPGL watangiye gutaha ibikorwa by’iterambere ry’abagore

Mu rwego rwo korohereza  abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya Imipaka, umuryango w’ibihugu by’ibiyaga Bigari CEPGL watashye isoko Rihuriweho n’imipaka y’ibihugu by’uburundi […]