Ababyeyi  bagomba kubyara abo bashoboye kurera.

Bamwe mu babyeyi ngo basanga bagomba kubyara abo bashoboye kurera ,bityo nibura abana bakabasha kubaho neza bijyanye n’ubushobozi ababyeyi babo baba bafite.

Kubyara abana b’indahekana kandi biri mu bituma umubyeyi asaza vuba nk’uko ababyeyi ubwabo usanga babyivugira.

Ngo kuba umubyeyi yarabyaye  abana benshi kandi b’indahekana bituma ahora afite intege  nke kubera imiruho n’imihangayiko y’abo bana.

Ngo hari ababyeyi bamwe wasangaga mu gihe cyashize niba adafite inda ahetse gutyo gutyo ,ariko ngo muri iyi minsi byarahindutse.

Ikindi ababyeyi benshi usanga bahurizaho ,ngo ni uko kubyara abana b’indahekana bituma nta mahoro arangwa mu muryango ,ngo kuko akenshi usanga abagabo badakunda bene abo bana ,bigatera amakimbirane hagati y’abagize umuryango.

Gusa aba bayeyi bavuga ko imyunvire imaze guhinduka ku babyeyi b’abagore bamwe na bamwe batuye mu byaro.

Bavuga ko  akenshi wasangaga ari ho hari ibibazo byo kubyaragura kandi nta n’ubushobozi babaga bafite buhagije.

Bamwe mu babyeyi batuye mu murenge wa Kinihira ho mu karere ka Rulindo bavuga ko muri uyu murenge nta bagore bakibyara indahekana.Ngo bose bitabiriye kuboneza urubyaro.

Mukamana Leocadie,afite abana bane,kuri  we ngo asanga mu murenge wabo gahunda yo kubyaragura itakihaba.

Yagize ati”ababyeyi benshi mu murenge wacu bahinduye imyunvire nta wukibyaragura.Mbere wasangaga umugore yonsa agakura umwana ku ibere n’indi nda yagezemo ku buryo hari bamwe mu babyeyi batagiraga umwanya wo kuruhuka .muri iki gihe si ko bimeze ibintu byarahindutse.”

 Babyeyi kandi bavuga ko n’ubukungu bumeze nabi,ngo  nta watinyuka kubyara abana benshifite icyo abareresha.Kimwe mu byo bavuga kigoranye kugeza ubu ngo ni imyigire y’abana,bavuga ko iyo wabyaye benshi ,ngo batiga neza nk’uko bikwiye.

Aba babyeyi ngo basanga kubyara abana benshi ari ubujiji.ngo kuko usanga wongera umubare w’abana nyamara ubutaka butiyongera.

Kuba kandi ababayeyi barahinduye imyunvire ngo byabagiriye umumaro kuko n’ubukungu bwabo ngo bwariyongereye ugereranije na mbere batarahindura gahunda.


Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Tears Of Joy As Jeannette Kagame’s Imbuto Foundation Celebrates 10 Years

Jubilations filled Rwanda’s ‘Petit Stade Amahoro’ in the capital Kigali on Sunday, July 5, as thousands of Rwandan girls, women […]

Ngoma: Women commend good leadership over changing mindset

Ngoma: Women commend good leadership over changing mindset

Oda Gasingizwa, the minister of gender and family promotion commended good leadership over changing women’s negative attitude into striving for […]

Ngoma: Hari abagore babuzwa gukora business n’abagabo babo

Ngoma: Hari abagore babuzwa gukora business n’abagabo babo

Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Sake akagali ka Nkanga,akarere ka Ngoma baravuga ko babuzwa gukora business n’abagabo babo […]

Gakenke: Women experiencing better life in a cooperative

Striding through Gashenyi sector in Gakenke district, Victoire Nyirandorero, 28, cuts a striking figure. Wearing a white dress, black jacket […]

Gakenke: Abagore barishimira ko hari aho bavuye naho bamaze kwigeza

Gakenke: Abagore barishimira ko hari aho bavuye naho bamaze kwigeza

Abagore bo mu karere ka Gakenke bishimira intambwe bamaze gutera mu rwego rw’iterambere kuko benshi bamaze gusobanukirwa no gukora imirimo […]

Musanze: Abagore basezereye ubukene babikesha gukorera muri koperative

Musanze: Abagore basezereye ubukene babikesha gukorera muri koperative

  Abagore bimbuye muri Koperative “Hagurukana umwete -Cyogo” yo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muko bahamya ko ubuzima […]