Gufatanya n’umugore we bituma babona inyungu iruta iy’abo bakorana

Niyonshuti James ni we ufatanya n’umugore we mu mwuga wo kubumba amatafari n’amategura maze bakabasha kubona inyungu iruta iy’abandi bari kumwe muri koperative Ingorihujababyeyi.

Ubundi, iyi koperative Ingorihujababyeyi ni iy’abagore biyemeje kuva mu myuga yabazaniraga inyungu idafatika nko kubunza udutaro bacuruza imbuto, kubyuka babungana isuka bashaka abo bajya guhingira, n’iyindi.

Abenshi mu bagize iri shyirahamwe ni abagore batakigira abagabo, ariko harimo n’ababafite. Muri abo bose, Niyonshuti James ni we wenyine uza gufasha umugore we.

Agira ati “ubundi njye nkora akazi k’ubusekirite (akazi k’izamu ndlr). Iyo ntashye mu gitondo, nza gukura ibumba, hanyuma madamu na we akaza akabumba. Njye akenshi ntaha mu masaa tanu nkajya kuruhuka kugira ngo nze kubasha gukora akazi kanjye gasanzwe.”

Kubera ko gukura ibumba na byo bitoroshye, bikaba bitwara umwanya munini, ibi bituma iyo muka Niyonshuti ahageze ahita atangira kubumba, nuko bagatahana umubyizi ugaragara.

Mu gihe kwa Niyonshuti baba bafatanya, abandi bagore bagenzi be bo batanga amafaranga ku bagabo b’abanyabiraka kugira ngo bababumbire bityo babashe gutahana umubare w’amatafari ugaragara. Ibi rero bituma bunguka.

Niyonshuti ati “mu byumweru bibiri tubasha gukorera amafaranga ibihumbi 40”. Uwitwa Tirifina, umukecuru w’imyaka 58 na we ukora aka kazi we ati “mu gihe cy’ibyumweru bibiri mbasha kubona amafaranga ibihumbi 20.”

Ubufatanye bwa Niyonshuti n’umugore we rero butuma bo babona inyungu iruta iy’abandi bakorana kuko nta mafaranga yandi batanga ku ruhande.

 

 

Share Button

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

First Lady in Boston to Raise Funds For Rwanda’s First Cardiac Center

Rwanda is expected to establish its first-ever cardiac care center , a very vital facility in the care of patients […]

Huye:Umugore yafatanywe toni 20 z’imbuto y’ibigori

Huye:Umugore yafatanywe toni 20 z’imbuto y’ibigori

​Polisi ikorera mu karere ka Huye ifunze umugore ukekwaho kugura no gucuruza imbuto y’ibigori yari igenewe abahinzi. Ringuyeneza Odette ufungiye […]

Ngoma: Bamwe mu bagore bavutswa amahirwe n’abagabo babo

Imyumvire ya bamwe mu bagabo mu Karere ka Ngoma ituma abagore babo batabona amahirwe yo kwihangira imirimo banga kubasinyira ingwate […]

Nyirambarushimana avuga ko ahohoterwa n’umugabo babanye

Nyirambarushimana  Elizabeth wo mu Murenge wa Rwimiyaga aratabaza kuko umugabo batandukanye amusanga iwabo no mu isoko akamukubita akangiza ibyagatunze abana. […]

Bishimiye imbaraga babonye mu kurwanya ihohoterwa

Abahuguwe  bahawe inyemezabumenyi

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, burashimira umuryango Global Community, umaze kubahugurira abazabafasha mu guhangana n’ihohoterwa ritandukanye. Ibi […]

Imirimo ivunanye ngo ibangamira iterambere ry’umugore

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu, Bagwire Esperance (Ibumoso) na Uwiragiye Anathole  umuhuzabikorwa w'uyu mushinga mu gikorwa cyo kuwutangiza

Umuryango Action Aid uvuga ko kuba umugore akora amasaha menshi kandi imirimo ivunanye, biri mu bibangamira iterambere rye. Imwe mu […]