Ababyeyi bigishijwe kubahirizaKuri uyu wa gatatu tariki ya 13/02/2013, ababyeyi barema isoko rya Nyamagabe riherereye mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe bigishijwe ku burenganzira bw’abana, ndetse banibutswa inshingano zabo zo kwita ku bana hagamijwe guca ubuzererezi ndetse no kujya bajyana abana bose ku ishuri.

Ibi byakozwe nyuma y’uko abana batagejeje ku myaka y’ubukure bazaga mu isoko bikoreye imitwaro inyuranye n’abatayitwaye batangirwaga bakicazwa hamwe, hanyuma hamwe n’ababyeyi bakaganirizwa. Ibi kandi bibaye nyuma y’inama zitandukanye zakozwe hagamijwe guca abana b’inzererezi bajyaga bagaragara hirya no hino mu dusantere tw’ubucuruzi cyane cyane mu mugi wa Nyamagabe.

Nyirazana Marie Chantal, umukozi ushinzwe iterambere ry’umuryango n’uburinganire mu karere ka Nyamagabe, atangaza ko iki gikorwa cyo guca abana bata amashuri bakaza kwirirwa ku muhanda no mu masoko ari igikorwa batangiye kandi bazakomeza kugeza abana bose basubiye mu miryango no mu mashuri.

Nyirazana yagize ati: “Iki ni igikorwa twatangiye kandi tuzanakomeza. Abana mutwumve, abafite ibibazo bitandukanye tuzafatanya namwe n’ababyeyi kugira ngo aho mwagombye kuba muri uyu munsi abe ariho tubasanga”.

Abana basaga gato 150 bafashwe baje mu isoko n’abandi bazerera ndetse n’ababyeyi batandukanye baganirijwe ku burenganzira bw’umwana burimo kwiga, kudakoreshwa imirimo mibi no kubitaho muri rusange, ndetse banamenyeshwa ibihano biteganirijwe abatuzuza inshingano zabo.

Muri iki gikorwa kandi hari ababyeyi batunguwe no kubona abana babo hari hashize iminsi batazi iyo baba, n’abandi bari baziko abana babo bagiye ku mashuri nyamara bibereye mu isoko.

Uwihoreye Marie Rose, utuye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Huye ukorera mu isoko rya Nyamagabe yagize ati: “Umwana ndamubura akava mu ishuri akajya mu buboyi, hashira nk’icyumweru nkamubona. None nagiye kumuzana (aho yakoraga) ngo aze nawe afate inyigisho”.

“Nagiye kubona mbona baraje kumbwira ngo umwana bamufashe kandi nziko yagiye kwiga nkubitwa n’inkuba. Ubu rero icyo nzajya nkora, twegereye amashuri nzajya mbanza mugezeyo mbone nze ku kazi”, Ntwari, ukomoka mu murenge wa Maraba mu karere ka Huye udodera I Nyamagabe.

Ababyeyi twaganiriye batangaje ko iki gikorwa bakishimiye kuko hari abana baza muri ubu buryo bagahinduka mayibobo, bananenga bagenzi babo basibya abana kwiga ngo babatwaze imitwaro ndetse n’abatabakurikirana ngo bamenye aho baba n’ibyo bakora umunsi ku wundi.

Mu bana bafashwe harimo n’abaturuka mu nkambi ya Kigeme icumbikiye abanyekongo bahunze umutekano muke ubarizwa iwabo, ababyeyi babo bakaba basobanuriwe ko bagomba gukurikiza amategeko y’ u Rwanda mu gihe bakirurimo bakabarinda ubuzererezi ndetse no gusabiriza.

 

 

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]