Ruhango: Gahunda ya “ndi umunyarwanda” izashyirwa no mukagoroba k’ababyeyi

Gahunda ya “ndi umunyarwanda” izashyirwa no mukagoroba k’ababyeyi

Mbabazi Rosemary PS wa MYICT

Kuva aho gahunda ya “ndi umunyarwanda” itangiriye yagiye yibanda cyane ku rubyiruko aho rwasabwaga kwibonamo ubunyarwanda kuruta kwibona mu ndererwamo y’amako.

Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, iravuga ko isanga ari ngombwa ko  iyi gahunda inagezwa mu bantu bakuru nabo bakayigira iyabo.

Umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri Mbabazi Rosemary, avuga ko hari urubyiruko rwinshi rwagiye rubagaragariza ko rusanga atari rwo rwonyine rukwiye gushishikarizwa iyi gahunda ya Ndi umunyarwa.

Ati “hari urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside, aho usanga amateka bafite ari ayo bacengezwamo n’ababyeyi babo. Rero birakwiye ko tunamanuka mu ngo z’abaturage hahandi mu nama bahuriramo ariko cyane cyane muri twa tunama tw’umugoroba w’ababyeyi kugirango nabo iyi gahunda bayigire iyabo”.

Ibi Mbabazi akaba yarabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’urubyiruko rwiga mu ishuri rikuru ry’I Gitwe mu karere ka Ruhango tariki ya 20/11/2013 kuri gahunda ya “ndi umunyarwanda”.

 Gahunda ya “ndi umunyarwanda” izashyirwa no mukagoroba k’ababyeyi2

Urubyiruko rugaragaza ko rwishimiye iyi gahunda ya ndi umunyarwanda

Yavuze ko bamaze kuvugana na minisiteri ifite umuryango munshingano zayo gushyigikira gahunda ya ndi umunyarwanda ikaba ihame mu biganiro bitangwa mu kagoroba k’ababyeyi.

Urubyiruko rwiga mu ishuri rikuru rya Gitwe, rwishimiye iyi gahunda ya ndi umunyarwanda, ndetse narwo rugashimangira ko iyi gahunda ikwiye gushishikarizwa cyane abakuze kugirango bahindure imyumvire ndetse bafashe abana babo kuko akenshi usanga barabashyizemo indi myumvire.

Tags: , , , , , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]