Abagize inama nkuru y’igihu y’abagore bahuye mu rwego rwo gushaka uko hakumirwa amakimbirane

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore

Kuri uyu wa 16/12/201, mu karere ka Kirehe abagize inama y’igihugu y’abagore mu mirenge igize akarere bahuriye mu nama mu rwego rwo kureba uko akagoroba k’ababyeyi kakomeza kwitabwaho.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Kirehe Uwanyirigira Flora arakangurira abagore kwitabira akagoroba k’ababyeyi mu rwego rwo kugirango bigishirizemo abaturage ibibazo bitandukanye bishobora kuba byaboneka birimo kwibutsa abaturage gutekera abana indyo yuzuye mu rwego rwo guca bwaki  n’izindi ndwara ziterwa n’imirire mibi.

Iyi nama kandi biyemeje ko bagomba kwita ku buzima bw’abana aho usanga abaturage bajyana abana babo mu bapfumu ugasanga umwana arwara aho kumujyana kwa muganga bakavuga ko bigaragara ko bamuroze.

Bakaba bafashe umwanzuro wo kwita ku kintu cyose cyabangamira abana aho usanga akenshi abana bo mu giturage batita ku isuku yabo kandi ari bimwe mubishobora gukurura indwara kuri aba bana kandi bakiri bato.

Iyi nama yakozwe kandi mu rwego rwo gushyigikira uburinganire n’ubwuzuzanye,banaboneraho kuganira ku kibazo cy’amakimbirane asigaye agaragara mu ngo n’ikibazo cy’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Bamwe mu bagore batuye mu karere ka Kirehe bavuga ko akagoroba k’ababyeyi gatuma bahura bakaganira ku buryo bwo kwita ku ngo zabo no gukemura amakimbirane aba ari hagati y’abashakanye.

Akagoroba k’ababyeyi kakaba ngo gafasha mu gukemura ibyo bibazo bagirana inama mbere y’uko bibyara amakimbirane asohoka mu ngo akagere mu manza bityo ngo bikaba byabafasha kubana neza n’abagabo babo ibi bikaba ariyo mpamvu yo kuba bahuye ngo bashake uko babishyiramo ingufu.

Tags: , , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Kivuruga: Gutera amarangi mu myenda byabahesheje agaciro

Gutera amarangi mu myenda byabahesheje agaciro

Bamwe mubagore bakorera muri koperative Twiyubahe Kivuruga batangaza ko kwishyira hamwe bakihangira umurimo wo gutera amarangi mu myenda, byabateje imbere [...]

Rulindo: Kwiyakira byamufashije kubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida imyaka irenga 20.

Mari Goreth Nyirakamana, ni umudamu utuye mu karere ka Rulindo,uyu mudamu avuga ko amaze imyaka irenga 20 amenye ko abana [...]

Ruhango: Banze guheranwa n’agahinda bibumbira muri koperative ihinga ibobere ikorora amagweja

Umunyamuryango wa Koperative Imena Ruhango arimo gukora amasuku mu magweja

Abagore bapfakajwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bibumbiye muri koperative Imena Ruhango ihinga iborere ikorora amagweja, barishimira uko babayeho [...]

Ruhango: Genocide widows urged to form cooperatives

Cheva Mujawandori, a member of Imena Ruhango

Members of Imena-Ruhango, a cooperative for 1994 Tutsi genocide widows in Ruhango district are in a sensitization drive to form [...]

Musanze: Abagore n’abakobwa babyariye iwabo barafashwa kwifasha ngo biteze imbere

GakenkeDist

Ihuriro ry’Abagore b’abaprotesitanti (Mothers’ union) rifatanyije na bagenzi babo bo muri Amerika bigishije abagore n’abakobwa babyariye iwabo gukora imitako n’ [...]

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

Nubwo bamwe mu bakobwa bakora mu tubari mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko bibafasha kwiteza imbere atari uburaya, bamwe mu [...]