m_Bemeza ko umugoroba w’ababyeyi  witabiriwe neza waba umuti w’amakimbirane mu ngo

Mu gihe ikibazo cy’ubwumvikane buke mungo yinshi gikomeza kigaragara ndetse hamwe na hamwe bikabaviramo kwicana hagati y’abashakanye, bamwe mu batuye akarere ka Ngoma bavuga ko umugoroba w’ababyeyi uramutse witabiriwe wakemura ibibazo nkibyo.

Mu mugoroba w’ababyeyi,  ababyeyi baricara bakavuga ku bibazo bibugarije maze bagashaka uburyo babibonera umuti bafata ingamba zo kubikumira.

Abenshi mubo twavuganye bavuga ko kuba ingo zitari nke zibanye nabi, kandi ko bishobora gukemuka binyuze mubiganiro aribyo “umugoroba w’ababyeyi”.

 Ibi biganiro ngo byatuma amakuru y’amakimbirane amenyekana ndetse n’umuti ugatangira gushakwa ari nako bagirwa inama.Gusa ikibazo gikomeye gihari ngo nuko umugoroba w’ababyeyi utitabirwa mu midugudu.

Mukasenge Marie Grace umugore wubatse uri mukigero cy’imyaka  45, avuga ko we inkomoko y’amakimbirane ari kuboneka mungo, ngo cyane cyane ashingiye ku mitungo akenshi ari guterwa nuko umugore ubu nawe asigaye yaramenye uburenganzira bwe.

Yagize ati ”Ubu umugore yamenye uburenganzira bwe ku mutungo ndetse abasha no kuwukurikirana, iyo abonye umugabo awangiriza mu businzi n’uburaya ntagiceceka ,ubwo umugabo nawe agatera hejuru amakimbirane akaba aravutse.”

Nubwo hari ababona  aya  makimbirane mu ngo akururwa ahanini n’imitungo,uyu mugore twavuganye we yemeza ko ubu ikibazo gikomeye gihari ari ubuharike n’uburaya ari nabyo biri gutuma abagore bica abagabo.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Ngoma, Mukamusoni Virginie, avuga ko amakimbirane mu ngo avamo n’ubwicanyi, ngo ni  amahano yaguye, maze  avuga ko we umuti awubonera mu kuba umugoroba w’ababyeyi washyirwamo ingufu ukitabirwa.

Yagize ati ”Ishyano ryaratugwiriye twebwe munama y’igihugu y’abagore, twaraganiriye tubona  umuti w’iki kibazo uri mu biganiro hagati y’ababyeyi. Umugoroba w’ababyeyi witabiriwe watuma abafitanye ibibazo biganirwaho.”

Umugoroba w’ababyeyi ni gahunda yashyizweho aho ababyeyi bahura ab’abagabo ndetse n’abagore maze bakaganira kubibazo bibugarije ari nako babishakira umuti.

Iyi gahunda ariko nubwo igaragara nkiyatanga umusaruro igihe ishyizwe mubikorwa, biragaragara ko kuva yatangizwa ititabiriwe  n’abo ireba kuko naho bagerageje kuyitangira ititabirwa neza .Barasaba ubuyobozi kubishyiramo ingufu.

Tags: , , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Rulindo: Kwiyakira byamufashije kubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida imyaka irenga 20.

Mari Goreth Nyirakamana, ni umudamu utuye mu karere ka Rulindo,uyu mudamu avuga ko amaze imyaka irenga 20 amenye ko abana [...]

Ruhango: Banze guheranwa n’agahinda bibumbira muri koperative ihinga ibobere ikorora amagweja

Umunyamuryango wa Koperative Imena Ruhango arimo gukora amasuku mu magweja

Abagore bapfakajwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bibumbiye muri koperative Imena Ruhango ihinga iborere ikorora amagweja, barishimira uko babayeho [...]

Ruhango: Genocide widows urged to form cooperatives

Cheva Mujawandori, a member of Imena Ruhango

Members of Imena-Ruhango, a cooperative for 1994 Tutsi genocide widows in Ruhango district are in a sensitization drive to form [...]

Musanze: Abagore n’abakobwa babyariye iwabo barafashwa kwifasha ngo biteze imbere

GakenkeDist

Ihuriro ry’Abagore b’abaprotesitanti (Mothers’ union) rifatanyije na bagenzi babo bo muri Amerika bigishije abagore n’abakobwa babyariye iwabo gukora imitako n’ [...]

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

Nubwo bamwe mu bakobwa bakora mu tubari mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko bibafasha kwiteza imbere atari uburaya, bamwe mu [...]

Gicumbi – Abagore barashishikariza bagenzi babo kwitabira ubuhinzi bw’imashini

Umugore ari guhingisha imashini

Umugore ari guhingisha imashini Nyuma y’aho akarere ka Gicumbi kitabiriye ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga ryo guhingisha amamashini, ubu abagore bo muri [...]