m_Community Policing irasaba abagore bahagarariye abandi mu Ntara y’Uburengerazuba gukangurira ababyeyi kwita ku burere bw’abana

Kuri uyu wa 23 Werurwe 2014, mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu mahugurwa y’iminsi ibiri y’inzego z’abagore bahagarariye abandi mu Ntara y’Uburengerazuba harimo Urugaga rw’abagore ku rwego rw’Umuryango wa FPR Inkotanyi ndetse n’ Inama y’Igihugu y’Abagore yateguwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Inspector of Police Solange Nyiraneza, Umuyobozi wa Community Policing mu Karere ka  Rubavu yabasabye kwita ku burere bw’abana bakarinda kureresha abakozi kuko abana bashobora kuhandurira indwara zitandukanye cyangwa bakabigiraho ingeso mbi.

Inspector of Police Solange Nyiraneza akaba yagiye atanga ingero aho abakozi bagiye basambanya abana abandi bakabahindura abatinganyi biturutse ku burangare bw’ababyeyi. Yagize ati “Hari aho ikibazo cyatugezeho aho abana bato b’abahungu barongorwaga n’abakozi b’abahungu mu kibuno.” Ati “Ubwo rero na we ukagenda ukizera uti ubwo abana ari abahungu nkaba mfite umukozi w’umuhungu nta kibazo.” Yanatanze izindi ngero aho bagiye basanga abana bato b’abahungu baranduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na Sida bitewe no kuba abakozi b’abakobwa babareraga babirongozaga umunsi ku wundi cyangwa se ugasanga abandi bagaburirwa urumogi.

Uyu mupolisikazi ushinzwe Community Policing mu Karere ka Rubavu, yasabye aba bagore bahagarariye inzego z’abagore haba mu rwego rw’Umuryango wa FPR Inkotanyi no mu Nama y’Igihugu y’Abagore kujya bafata umwanya bakaganiriza abana kuko ngo ari bwo buryo bwonyine bashobora kumenyeraho uko abana babo babayeho. Yagize ati “Mugomba kuba nka ba maneko mukajya mukirikirana mu ibanga imibereho y’abana banyu mukamenya uko babanye n’ababarera umunsi ku wundi.”

Beatrice Mukamurigo, umugore uhagarariye abandi ku rwego rw’Umuryango wa FPR mu Karere ka Rusizi avuga ko na we uburere bw’umwana asanga bugomba kwitabwaho by’umwihariko. Ati “Twirirwa twirukanka mu tuntu twinshiiii ariko umwana ugasanga turamuha akanya gatoya.” Mukamurigo akomeza avuga ko umubyeyi akora agamije ejo heza h’abana be. Ati “ Nkumva rero tugomba gutahana inshingano tukabibwira n’abandi ko umwana, twa dushuguli twirirwamo turavuga ngo turakorera abana ariko ntiwakorera umuntu utariho. Bisaba rero ngo tubanze tumuhe ubuzima kugira ngo bya bindi tumukorera bizagire icyo bimumarira. Ntabwo rero yaba wenda anywa ibiyobyabwenge ngo na wa murima uzamuha uzagire icyo umumarira.”

Naho, Mureshyankwano Marie Rose, umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda ukomoka mu Ntara y’Uburengerazuba, wari uhagarariye Ubunyamabanga bwa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu na we akaba yasabye aba bagore gukumira no gukangurira abandi gukumira ihohotera rikorerwa mu ngo ariko bakibanda ku burere bw’abana. Yagize ati “By’umwihariko ndashishikariza ababyiyi, abagore n’abagabo gukurikirana uburere bw’abana bakamenya abana babo. Kudatererana abana babo bakamenya aho baciye n’aho biriwe kugira ngo batore uburere buzabafasha kugirira akamaro igihugu cyacu.”

Mu biganiro bagize muri iyi minsi ibiri hakaba hari harimo ibijyanye no kwigira, gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, gukumira ihohotera rikorerwa mu ngo, gukangurira abagore kwigira, kubakangurira gufata inguzanyo mu mabanki, kubasobanurira ibijyanye n’uburinganire n’ibindi.

Tags: , , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]