Kubyarana muri batisimu, uburyo bwo kurwanya imirire mibi

Bamaze kubona ko hari abana barangwa n’imirire mibi nyamara ababyeyi babo baba batabuze ibyo kubategurira indyo yuzuye, mu Karere ka Gisagara bashyizeho gahunda yo kubyarana muri batisimu : usanga ababyeyi bajijutse bashingwa abatajijutse, bakabafasha kumenya uko bita ku bana babo.

Clémence Gasengayire ukuriye inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Gisagara, asobanura ibijyanye no kubyarana muri batisimu mu bijyanye n’imirire avuga ko umubyeyi urwaza imirire mibi ari umubyeyi na we ugifite imyumvire yo hasi.

Ngo iyo umujyanama w’ubuzima amaze kubibona, barabiganira mu mugoroba w’ababyeyi, bakareba ababyeyi bafite ubushobozi bazamuye n’imyumvire. Icyo gihe rero bafata umwe bakamushinga wa mwana, ku buryo azajya ajya kureba ko mama we yamuhaye inombe, ko yanywereye amata cyangwa igikoma igihe.

Ngo n’iyo umwana afite imirire mibi cyane agomba gukurikiranwa kwa muganga, uyu mubyeyi ajya kureba niba iwabo batibagiwe kumujyana yo.

Gasengayire kandi ati « uwo mubyeyi akomeza gukurikirana uyu mwana mpaka asohotse mu mirire mibi. Ni byo twita kubyarana muri batisimu. »

Byagize umumaro ugaragara

Gaspard Uwumukiza ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima mu karere ka Gisagara, avuga ko imibare yagaragajwe mu mwaka ushize wa 2013 yerekanaga ko mu karere kose abana barwaye bwaki ikabije batarenze 35, kandi ko abarangwa n’imirire mibi idakabije bahabwa amata ari 321.

Anavuga kandi ko aho batangiriye gahunda yo gushishikariza ababyeyi kubyarana muri batisimu, imibare y’abana barangwa n’imirire mibi yagabanutseho abagera ku 100.

Na none ati « dukomeje gahunda yo gukangurira ababyeyi kwita ku buzima bw’abana babo babaha amafunguro arimo intungamubiri zose umubiri ukeneye, ndetse no gusaba ababyeyi bajijutse kubyara muri batisimu abana batamerewe neza bo mu miryango y’ababyeyi batajijukiwe no kugaburira neza abana babo. Twizeye ko imirire mibi izagera aho ikaba amateka. »

Bitewe n’uko mu bana bagaragaraho imirire mibi harimo n’abakomoka mu miryango ikennye cyane, aho ababyeyi batabona ibyo kubagaburira, mu karere ka Gisagara ngo hariho na gahunda yo kurwanya ubukene : Ibi babikora bashishikariza ababyeyi kwibumbira mu mashyirahamwe na bagenzi babo. Aya mashyirahamwe ngo atuma abatazi gukora bigira ku babizi.

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]