Nyagatare  Kumva nabi uburinganire intandaro yo gusenyuka kw’ingo

Uyu mugore akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto Nyagatare Rukomo.

Mu gihe abagore bishimira ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryazanye ubwumvikane mu muryango bityo n’iterambere ritangira kugerwaho, abagabo bo bavuga ko uburinganire abagore babufashe nko kwiganzura nyamara birengagiza ko umugabo ari umutware w’urugo.

Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore rigamije ubwumvikane mu muryango ari naho hashingira iterambere. Rwabukwisi Desire umwalimu ku rwego rw’igihugu ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina avuga ko uburinganire ari ukugira uburenganzira bungana hagati y’igitsina gore n’igitsina gabo. Kandi ngo byatanze umusaruro kuko ntacyo umugabo akora ngo kinanire umugore. Agira ati “ Mbere bavugaga ko hari ibyo umugabo akora ariko umugore akaba atabikora nko kujya ku rugamba, kwiga amasiyansi n’ibindi. Ariko ubu barabikora kandi barashoboye.”

Kuba umugore yarahawe ijambo ndetse akagira n’uruhare mu micungire y’umutungo w’urugo ngo byatumye iterambere rigenda rigerwaho. Mukangamije Olive atuye mu mudugudu wa Kinihira akagali ka Barija. Avuga ko iyo mu rugo bigenda neza abana bafatwa neza kandi n’imitungo yiyongera kuko nta makimbirane aba arurimo ahubwo ruba rurangwamo ubwumvikane.

Gusa ariko abagabo bo siko babibona. Zigirincuti Felecien avuga ko uburinganire n’ubwuzuzanye byatumye abagabo basuzugurwa. Zigirincuti asanga abagore bakwiye kwigishwa kugira ngo basobanukirwe neza kuko ubu bo bumva ko bafite uburenganzira kuruta abagabo. Zigirincuti avuga ko abagore bakwiye kwigishwa kuko bafashe nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye babihindura kwiganzura. Ibi ngo ingaruka yabyo n’itandukana ry’abashakanye rya hato na hato. Nyamara ngo ibi bitarabaho ngo umugore yubahaga umugabo kandi bakarinda basaza bakibana.

Bimwe mu byo abaturage bishimira byagezweho kubera iri hame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ngo abagore ntibagihezwa ku mitungo haba iy’aho bashatse cyangwa aho bakomoka. Ikindi  amahirwe angana ku kugana amashuli n’ibindi abagore bahezwagmo.

No comments yet.

Leave a Reply

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]