U mushinga PROFAM twese hamwe ishami rikorera muri Gisagara ufatanyije n’umushinga Internatioanal Alert  yakoresheje amarushanwa ku muco mu murenge wa Muganza mu rwego rwo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

PROFAM YAKORESHEJE AMARUSHANWANi ku itariki ya 19/7/2012  ku biro by’umurenge wa Muganza ahari hateraniye abaturage batari bake bo muri uyu murenge, buri kagari muri dutanu tw’uyu murenge kerekanye ibihangano byako haba mu byino, indirimbo, imivugo n’udukinamico duto maze nyuma habaho gutanga ibihembo hakurikijwe umwanya wahawe buri kagari.

Usibye kandi abaturage, aya marushanwa yari yitabiriwe n’uhagarariye PROFAM ku rwego rw’igihugu hamwe n’abakozi b’uyu mushinga ndetse n’abakozi bari baje bahagarariye International Alert ku rwego rw’igihugu bafatanya n’abakozi b’umurenge wa Muganza.

PROFAM nk’umushinga ugamije kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, muri uyu Murenge ngo uhakorera cyane ibikorwa byo guhugura abaturage ndetse ukanabafasha gutekereza ku dushinga duciriritse twabateza imbere ma bagaterwa inkunga n’umushinga International Alert.

Madamu Brigitte DUSABE uhagarariye PROFAM ku rwego rw’igihugu yavuze ko uyu mushinga icyo ugendereye ari ugufasha abaturage b’abanyarwanda kubona agaciro ko kuba hamwe bakabafasha gutsinda amakimbirane n’umwiryane uwo ariwo wose kugirango babashe gushyirahamwe bashake ibyabateza imbere kandi nyine ngo ibyo bikaba bitagerwaho igihe cyose abantu batarumvikana ngo bashyire hamwe.

Madamu Betty MUTESI waje ahagarariye International Alert nawe yunze mu rya Madamu Brigitte avuga ko abanyarwanda bahuye n’ibibazo ariko ko kugirango babashe kugera ku iterambere bifuza bagomba kubirenga bagashakira hamwe inyungi z’igihugu.

Yagize ati “Ni byinshi byadusenye, ariko ni ngombwa ko abanyarwanda twongera tugashyirahamwe tukiyubaka tukubaka n’igihugu duhereye mu mitima yacu, tukababarirana tugafatanya gusana ibyangijwe na Jenoside birimo umubano wacu cyane cyane”

Nyuma yo kwerekana ibihangano bitandukanye abaturage bahawe ibihembo bahereye ku kagari kabaye akambere ariko ka Cyumba gahabwa amafaranga ibihumbi mirongo ine (40.000) maze utundi tune twagiye dukurikirana natwo duhabwa amafaranga tugiye turushanwa ibihumbi 5, bivuga ko akagari ka nyuma kitwa Saga kahawe ibihumbi makumyabiri (20.000).

Muri iki gikorwa kandi hatanzwe impamyabumenyi ku bafashamyumvire bagera kuri 5 bo muri uyu murenge kandi bashimirwa muri runge akazi bakora kuko gafasha cyane mu mibanire y’abaturage.

 

 

 

 

 

 

Share Button

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Ngororero : Abagore ngo bugarijwe n’ibibazo kurusha abagabo

Ngororero : Abagore ngo bugarijwe n’ibibazo kurusha abagabo

Mu isuzuma ry’imibereho y’abaturage b’akarere ka Ngororero ryakozwe muri uku kwezi kwa munani, u muryango ADI Terimbere wasanze abagore aribo […]

Gatsibo: Why pregnant women should avoid herbal cures

Gatsibo: Why pregnant women should avoid herbal cures

Pregnant women or those trying for a baby should not take herbal remedies because of the risk of dangerous side […]

Rwimiyaga: hari ibibazo bigaragara mu Akagoroba k’ababyeyi

Rwimiyaga: hari ibibazo bigaragara mu Akagoroba k’ababyeyi

Itsinda ry’akagoroba k’ababyeyi ryari rigizwe n’abagore bakorera mu isoko rya Rwimiyaga. Hari hibumbiyemo abagore 158 bizigamaga amafaranga 200 uko bateranye, […]

Gatsibo: Ababyeyi batwite barasabwa kwirinda imiti ya Kinyarwanda

Umuyobozi w’ibitaro bya Kiziguro Dr. Mukama Twagira Diocles

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kiziguro butangaza ko hafi 85% by’ababyeyi bagira ibibazo babyara, ngo ari ababa barabanje kwivuza mu Kinyarwanda. Ubwo […]

Ruhango: Umugore amaze kugera kuri byinshi abikesha igare

Ruhango: Umugore amaze kugera kuri byinshi abikesha igare

Uzabakiriho Agnes, utuye mu murenge wa Byimana, amaze imyaka 15 akora akazi ko gucuruza imyenda akoresheje igare, akavuvuga ko igare […]

Gisagara: Kwiteza imbere byagaruye amahoro iwabo

Abagore bo mirenge ya Kansi na Save mu Karere ka Gisagara bagabiwe inka na Jeannette Kagame, zabafashije kugarura umutuzo iwabo.

Abagore bahawe inka bahamya ko mbere batarahabwa izi nka bari bakennye ndetse bikabakururira umwiryane mu ngo kuko abagabo babaga bashinja […]