Soya imaze gusarurwa

Soya imaze gusarurwa

Soya ni ikiribwa cyamamaye cyane kubera uburyo gikungahaye mu bitunga umubiri ugereranyije n’izindi mboga zumye, yifitemo ubushobozi bwo kuvura no kurinda indwara umuntu ashobora kurya ku rugero ashatse.

Mu kiganiro na muganga mukuru w’ibitaro bya Byumba mu karere ka Gicumbi Dr. Muhairwe Fred avuga  ko soya ari ikiribwa ndetse ikaba n’umuti  .

Yavuze ko icyiza cya Soya ari uko itagira ikinyamavuta gitera ibinure (cholesterol),  ari cyo soko y’indwara z’imiyoboro  y’ amaraso n’izindi.

Ku bijyanye n’imirire yavuze ko Soya igira akamaro kanini cyane mu gutanga indyo yuzuye ku bantu bariye nabi cyane cyane ku bana barwaye indwara ya bwaki. Ifite inyubakamubiri nyinshi kurusha inyama. Soya ngo ifite kandi  Kalisiyumu (Calcium) nyinshi kurusha amata,ikanagira Vitamine B1,B2,B6 kurusha amagi.

Soya ni ikimera gikenye  kuri vitamine C   na A. Ikungahaye cyane ku binyamavuta  kurusha izindi mboga zumye, ibyo binyamavuta bigabanya ibinure  mu mubiri. Ibi bituma ivamo amavuta meza ku buzima bw’umuntu.   Ikindi imariye umuntu Ni uko yongerera  umuntu mukuru imyunyu yose akeneye buri munsi.

Soya ikennye ku munyu witwa sodiyumu ariwo utuma amazi aguma mu ngingo, ni yo mpamvu soya ikenewe ku bantu bafite indwara z’imitima. Ituma inzira y’ibiryo inozwa neza kubera kugira icyo bita (fibre alimentaire) .

Soya ubwayo yifitemo intungamubiri zo kurwanya indwara. Urugero atanga  ngo ituma   uturemangingo(cellules) tubyara kanseri tudakorwa.

Avuga ko ku bagore  gukoresha soya cyangwa ibiyikomokaho buri gihe biringaniza imisemburo mu mubiri wabo .

Ati “ ni nziza ku bagore bafite kanseri y’amabere cyangwa se bashaka kuyirinda. Ikindi Soya ikora ni ukugenzura   ukwezi k’umugore (ituma ukwezi kudahindagurika) mbere yo gucura(ménopause), ikoroshya  ibibazo biterwa no gucura n’ibindi.

 

 

 

 

 

Tags: , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Nyamirama: Abagore bakorana na SOS barashishikariza bagenzi babo kwitabira imyuga y’ubukorikori aho guhora bateze amaboko

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga y’ubukorikori. Ibyo ngo byatuma baca ukubiri no guhora bateze amaboko nk’uko bivugwa na Mutegwamaso Doroteya wo muri koperative ikigo cya SOS gitera inkunga.

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga [...]

Rulindo: District donates cows to women coffee growers

Rulindo district administration has donated cows to the women coffee growers who embarked on improving coffee production in Rulindo district. [...]

Number of Women employees in health sector surpasses men

According to the gender statistics published by the National Institute of Statistics of Rwanda [NSIR], it was noted that more [...]

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 14 z’ukwa gatanu, 2013 mu mirenge  itandukanye mu karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo [...]

RUSIZI: ABAGORE BARASABWA KUDAHERANWA N’UBUKENE

Abagore bagera kuri 56 bo mu karere ka Rusizi  barakangurirwa kumenya  Gutegura no gucunga neza imishinga ibabyarira inyungu, ibi babisabwe [...]

Ngoma: Abagore bibumbiye mu muryango “Mothers Union” wo mu itorero rya EAR Musamvu bakoze amasengesho yo gusabira ingo

Mugihe hashize iminsi hirya no hino mu Rwanda  havugwa imibanire mibi mu bashakanye ndetse binavamo  ubwicanyi hagati yabo, abagore 97 [...]