U mushinga PROFAM twese hamwe ishami rikorera muri Gisagara ufatanyije n’umushinga Internatioanal Alert  yakoresheje amarushanwa ku muco mu murenge wa Muganza mu rwego rwo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

GISAGARA: PROFAM

Ni ku itariki ya 19/7/2012  ku biro by’umurenge wa Muganza ahari hateraniye abaturage batari bake bo muri uyu murenge, buri kagari muri dutanu tw’uyu murenge kerekanye ibihangano byako haba mu byino, indirimbo, imivugo n’udukinamico duto maze nyuma habaho gutanga ibihembo hakurikijwe umwanya wahawe buri kagari.

Usibye kandi abaturage, aya marushanwa yari yitabiriwe n’uhagarariye PROFAM ku rwego rw’igihugu hamwe n’abakozi b’uyu mushinga ndetse n’abakozi bari baje bahagarariye International Alert ku rwego rw’igihugu bafatanya n’abakozi b’umurenge wa Muganza.

PROFAM nk’umushinga ugamije kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, muri uyu Murenge ngo uhakorera cyane ibikorwa byo guhugura abaturage ndetse ukanabafasha gutekereza ku dushinga duciriritse twabateza imbere ma bagaterwa inkunga n’umushinga International Alert.

Madamu Brigitte DUSABE uhagarariye PROFAM ku rwego rw’igihugu yavuze ko uyu mushinga icyo ugendereye ari ugufasha abaturage b’abanyarwanda kubona agaciro ko kuba hamwe bakabafasha gutsinda amakimbirane n’umwiryane uwo ariwo wose kugirango babashe gushyirahamwe bashake ibyabateza imbere kandi nyine ngo ibyo bikaba bitagerwaho igihe cyose abantu batarumvikana ngo bashyire hamwe.

Madamu Betty MUTESI waje ahagarariye International Alert nawe yunze mu rya Madamu Brigitte avuga ko abanyarwanda bahuye n’ibibazo ariko ko kugirango babashe kugera ku iterambere bifuza bagomba kubirenga bagashakira hamwe inyungi z’igihugu.

Yagize ati “Ni byinshi byadusenye, ariko ni ngombwa ko abanyarwanda twongera tugashyirahamwe tukiyubaka tukubaka n’igihugu duhereye mu mitima yacu, tukababarirana tugafatanya gusana ibyangijwe na Jenoside birimo umubano wacu cyane cyane”

Nyuma yo kwerekana ibihangano bitandukanye abaturage bahawe ibihembo bahereye ku kagari kabaye akambere ariko ka Cyumba gahabwa amafaranga ibihumbi mirongo ine (40.000) maze utundi tune twagiye dukurikirana natwo duhabwa amafaranga tugiye turushanwa ibihumbi 5, bivuga ko akagari ka nyuma kitwa Saga kahawe ibihumbi makumyabiri (20.000).

Muri iki gikorwa kandi hatanzwe impamyabumenyi ku bafashamyumvire bagera kuri 5 bo muri uyu murenge kandi bashimirwa muri runge akazi bakora kuko gafasha cyane mu mibanire y’abaturage.


 

 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Gatsibo: Bikuye mu bukene babikesha kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe

Abibumbiye mu mashyirahamwe Izere Ukore ikora ubukorikori na COPROCHA ihinga ibihumyo, agizwe n’abagore b’abapfakazi rikorera mu Murenge wa Kiramuruzi, Akarere [...]

Nyamirama: Abagore bakorana na SOS barashishikariza bagenzi babo kwitabira imyuga y’ubukorikori aho guhora bateze amaboko

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga y’ubukorikori. Ibyo ngo byatuma baca ukubiri no guhora bateze amaboko nk’uko bivugwa na Mutegwamaso Doroteya wo muri koperative ikigo cya SOS gitera inkunga.

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga [...]

Rulindo: District donates cows to women coffee growers

Rulindo district administration has donated cows to the women coffee growers who embarked on improving coffee production in Rulindo district. [...]

Number of Women employees in health sector surpasses men

According to the gender statistics published by the National Institute of Statistics of Rwanda [NSIR], it was noted that more [...]

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 14 z’ukwa gatanu, 2013 mu mirenge  itandukanye mu karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo [...]

RUSIZI: ABAGORE BARASABWA KUDAHERANWA N’UBUKENE

Abagore bagera kuri 56 bo mu karere ka Rusizi  barakangurirwa kumenya  Gutegura no gucunga neza imishinga ibabyarira inyungu, ibi babisabwe [...]