Umunsi w’abapfakazi

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda harizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe abapfakazi, umunsi washyizweho n’umuryango w’Abibumbye LONI mu Ukuboza 2010, ukizihizwa bwa mbere kuwa 23 Kamena umwaka ushize wa 2011.

Uyu munsi wagenewe kuzajya wizihizwa buri mwaka kuwa 23 Kamena, mu Rwanda uzizihizwa muri icyi cyumweru, aho buri munsi imiryango inyuranye yita ku bapfakazi izajya ihemba amatsinda y’abapfakazi muri buri Ntara y’u Rwanda bafite ibikorwa by’indashyikirwa bigejejeho.

Mukandoli Dancille ukuriye ihuriro ry’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yavuze ko mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wahariwe abapfakazi, imiryango isanzwe yita ku bapfakazi mu Rwanda nka AVEGA, BENISHYAKA, SEVOTA, Rwanda Women Network na Pro-femmes Twese Hamwe yahisemo kuwizihiza itegura ibikorwa byo gusura amatsinda y’abapfakazi aho bari hose mu gihugu, bakabafata mu mugongo, bakajya inama ku bikorwa by’iterambere bakomeza gukora ndetse bakanabatera inkunga aho bageze ngo bakomeze gutera imbere..

Ibi ngo ni nabyo byatumye batabasha kuwizihiza kuwa 23 Kamena kuko bifuzaga kubona umwanya uhagije wo kubasura aho baba mu midugudu. Ubu iyi miryango yose yagennye gahunda yo gusura amatsinda 10 y’abapfakazi mu gihugu, bakaganira ku bikorwa by’iterambere no kwirinda kwiheba kandi bakabatera inkunga ngo bakomeze batere imbere.

tariki ya 23 Nyakanga,2012 hasuwe amatsinda y’abapfakazi bo muri Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kuwa 24 hasurwa abo muri Kirehe, Rwamagana na Huye, kuwa 25 harasurwa ab’i Musanze na Kamonyi, tariki ya 26 hazasurwe abapfakazi b’i Rutsiro.

Iyi miryango iri gusura abapfakazi isanzwe ifatanya nabo kuko AVEGA yita ku bapfakazi ba Jenoside, BENISHYAKA ikita ku bapfakazi b’ingabo zaguye ku rugerero, SEVOTA yita ku bahohotewe muri Jenoside bakabyara abana bakomoka ku babahohoteye na Rwanda Women Network ihuza abapfakazi bapfakaye bitewe n’impamvu zinyuranye. Muri byose ngo iyi miryango igamije gukomeza gufasha abapfakazi kwigirira icyizere kandi bagaharanira gutera imbere no kwihesha agaciro nyuma y’ibihe bikomeye by’ibyago byabatwaye abo bari bariyemeje gufatanya ubuzima.

Umunsi mpuzamahanga w’umupfakazi ku isi ukomoka ku muhindekazi wapfakaye kuwa 23 Kamena 1954, ariko akaza guhangayikishwa cyane n’uko abandi bapfakazi bo mu Buhinde ndetse n’uko yatekereza abo ku isi yose bababaye akora ubuvugizi asaba ko isi yose yagenera umupfakazi umunsi wo kumuzirikana no kumufata mu mugongo.

Ubu mu isi yose habarurwa abapfakazi miliyoni 245, abagera kuri miliyoni 115 bakaba mu bakene cyane, bahorana ibibazo byo kurera abo basigaranye bonyine n’agahinda ko kuba rubanda batamenya umutwaro w’ibibazo n’irungu babana nabyo kuva bapfakara.

 

 

 

 

 

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Gatsibo: Women representatives trained on elections

Women representatives in all sectors of Gatsibo district have been asked to take part in the parliamentary and women elections [...]

ABAGORE BAGOMBA KUGIRA AMATORA AYABO

NYAGATARE-Gukangurira abagore bagenzi babo kwitabira amatora ariko by’umwihariko imiryango bakomokamo nibyo byasabwe abagore bahagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere [...]

Kivuruga: Abagore banga kuvugana n’itangamakuru batinya abagabo babo

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke twaganiriye batubwiye ko batinya kuvugana n’itangazamakuru kuko abagabo babo [...]

GISAGARA: Abagore bitabira ibigo by’imali baracyari bake

GISAGARA: Abagore bitabira ibigo by’imali baracyari bake

Kuko byagaragaye ko umubare w’abagore bitabira kubitsa no gusaba inguzanyo mu bigo by’imari mu karere ka Gisagara ukiri hasi, abagore [...]

Gatsibo: Abagore barashishikarizwa kugira uruhare mu matora

Gatsibo: Abagore barashishikarizwa kugira uruhare mu matora

Bamwe mu bagore baribitabiriye ibiganiro Kugira uruhare mu matora y’abagore haba mu migendekere myiza yayo no gutanga kandidatire nibyo byasabwe [...]

Abagore barasabwa kwitabira amatora kuko bagize umubare munini w’abanyarwanda

Abagore barasabwa kwitabira amatora kuko bagize umubare munini w’abanyarwanda

Mu mahugurwa yakorewe abagize Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Kamonyi, Komisiyo y’igihugu y’amatora, yasabye abagore kugira uruhare mu migendekere [...]