Nubwo yatewe inda

Kuri ubu Nyiracumi wo mu karere ka Muhanga ni umukobwa watewe inda akiga mu mashuri yisumbuye, ubwo yari afite imyaka 19. Nyuma y’uko uwamuteye inda n’umuryango we bamutereranye yahisemo kubirenga akiteza imbere.

Ibi akaba yabitangaje kuri iyi tariki ya 10/11/2012, ubwo mu Rwanda ndetse no ku isi yose bizihizaga umunsi wahariwe umwana w’umukobwa. Hari mu gikorwa cyateguwe n’umuryango wita ku bagore bakiri bato b’abakilisitu (YWCA) mu karere ka Muhanga.

Uyu mugore ufite impanga z’abakobwa, avuga ko yatewe inda n’umugabo wamushukishaga amafaranga akiri mu ishuri kugeza ubwo yaje no kumuta mu mutego bigatuma baryamana akamutera inda.

Akimara guterwa inda, avuga ko yahise yirukanwa ku ishuri ndetse n’umuryango we uramutererana. Ati: “maze kubyara byarakaze iwacu, umwana wanjye ntawamwikozaga, babaga bavuga ngo icyo kinyendaro ku mugaragaro kugirango banteshe umutwe, abandi ngo bakajya babita ibintazi n’ibindi”.

Uyu mugore avuga ko icyamubabaje kurushaho ari uburyo umugabo yibwiraga ko amukunda yamwihakanye akimara kumva ko atwite. Agita ati: “nababajwe cyane no kubona umugabo nibwiraga ko ariwe buzima bwanjye, abonye ko ntwite, ukuntu yanyihakanye ndetse ahita akuraho telefoni ye kugeza na nubu sinzi iyo namushakira”.

Uyu mubyeyi aratangaza ko mu rwego rwo kubona nta muntu umwitayeho yahise ashaka uburyo yakwishakira ubuzima bwe atarinze gusaba abatamwitayeho.

Yahise agana Club Ibyiringiro aho yigiye kuboha uduseke, imitako itandukanye irimo n’ikundwa n’abagore nk’amaherena n’ibindi.

Avuga ko muri iyi club ariho yakuye ubuzima nyabuzima kuko ariho yabashije kwishakira ubuzima bwite arera abana be. Aratangaza ko atifuza na rimwe kuzaha abana be se ubabyara kuko ngo yabihakanye kugeza na nubu akibihakana.

Abandi bana bagiye bagaragazwa bakanashinwa n’uyu muryango YWCA ni abana b’abakobwa, bayoboye ingo bakiri bato kandi bakabishobora. Muri bo hakaba hari abaziyoboye bafite guhera ku myaka 11 bareze barumuna babo kugeza babakujije, hakaba harimo n’ababashyingiye.

 

 

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Gatsibo: Bikuye mu bukene babikesha kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe

Abibumbiye mu mashyirahamwe Izere Ukore ikora ubukorikori na COPROCHA ihinga ibihumyo, agizwe n’abagore b’abapfakazi rikorera mu Murenge wa Kiramuruzi, Akarere [...]

Nyamirama: Abagore bakorana na SOS barashishikariza bagenzi babo kwitabira imyuga y’ubukorikori aho guhora bateze amaboko

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga y’ubukorikori. Ibyo ngo byatuma baca ukubiri no guhora bateze amaboko nk’uko bivugwa na Mutegwamaso Doroteya wo muri koperative ikigo cya SOS gitera inkunga.

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga [...]

Rulindo: District donates cows to women coffee growers

Rulindo district administration has donated cows to the women coffee growers who embarked on improving coffee production in Rulindo district. [...]

Number of Women employees in health sector surpasses men

According to the gender statistics published by the National Institute of Statistics of Rwanda [NSIR], it was noted that more [...]

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 14 z’ukwa gatanu, 2013 mu mirenge  itandukanye mu karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo [...]

RUSIZI: ABAGORE BARASABWA KUDAHERANWA N’UBUKENE

Abagore bagera kuri 56 bo mu karere ka Rusizi  barakangurirwa kumenya  Gutegura no gucunga neza imishinga ibabyarira inyungu, ibi babisabwe [...]