A bagore bahagarariye amakoperative atandukanye akorera mu karere ka Nyamasheke barakangurirwa gushirika ubwoba bakayoboka banki baka inguzanyo kugira ngo biteze imbere.
Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gatete Catherine ubwo tariki ya 26/10/2012 yasozaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi 5, yari ahuje abagore bahagarariye amakoperative 9 akorera muri ako karere.
Aya mahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi abagenerwabikorwa mu gucunga koperative, kumenya gutegura imishinga no kwinjiza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere, yateguwe ku bufatanye bw’umuryango utegamiye kuri leta witwa HELPAGE-Rwanda, wita ku bikorwa byo gutunganya imihanda no kwita ku bidukikije mu Ntara y’Iburengerazuba, Isangano ry’Abari n’Abagore (Reseau des Femmes) ndetse n’akarere ka Nyamasheke.
Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madame Gatete Catherine yasabye abahuguwe guhuza amasomo bize n’ibikorwa bifatika kandi bakarushaho gukorana na banki kugira ngo babashe gutera imbere.
Umuhuzabikorwa w’umuryango HELPAGE mu Ntara y’Iburengerazuba, Muvunyi Jean Damascene yasabye abagore babonye ayo mahugurwa kuticarana ibyo bahuguwemo ahubwo ko bakwiriye kubibyaza umusaruro ku buryo n’abatarahuguwe babungukiraho.
Abagore bo mu karere ka Nyamasheke bitabiriye aya mahugurwa batangaza ko batahanye ubumenyi buzatuma bahindura byinshi mu makoperative bahagarariye.
Uwizeyimana Marie Louise ni umucungamutungo wa Koperative Ingoboka yo mu Murenge wa Nyabitekeri. Avuga ko aya mahugurwa yatumye amenya gutegura umushinga washyikirizwa banki ukabona inguzanyo kandi ngo azakora ubuvugizi kugira ngo koperative ahagarariye igere ku rwego rwemerwa n’amategeko.
Aya mahugurwa yo kongerera ubushobozi abagore bari mu makoperative yaberaga mu kagari k’Ishara mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke yahuriranye n’ukwezi k’umuryango, hibandwa ku iterambere ry’umugore wo mu cyaro.

