Korora ingurube byatumye abona amashanyarazi,

Mukeshamungu Felicita utuye mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera atangaza ko kokora ingurube bimufite akamaro kuburyo byatumye yikura mu bukene maze imibereho yo mu rugo ikazamuka.

Uyu mugore yoroye ingurube imwe. Avuga ko agitangira gushaka umushinga wo gukora yatekereje korora inka ariko arayibura maze yigira inama yo korora ingurube. Abisobanura muri aya magambo:

“Nagerageje gushaka inka mu gihe cyashize ntabwo nabashije kuyibona noneho ntashoboye kuyibona…nagize gutya mfata icyana cy’ingurube nkigura amafaranga ibihumbi 20 ndacyorora, kirakura…”

Akomeza avuga ko iyo ngurube imaze gukura yatangiye kubyara. Kuri ubu abasha kugurisha ibyana by’ingurube akarihira ababana be amashuri. Yanabashije kandi gushyira umuriro w’amashanyarazi mu nzu ye byose abikesha iyo ngurube yoroye nk’uko abitangaza.

Ingurube yoroye ibyara kabiri mu mwaka. Ntabwo ibyara ibyana by’ingurube byinshi kubera ko ipima ibiro byinshi (ibiro 80). Ibyara ibyana batanu cyangwa batandatu. Icyana kimwe akigurisha amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 12 na 15 nk’uko Mukeshamungu abisobanura.

Yongera ho ko ayo mafaranga abona, iyo yagurishije ibyana by’ingurube, ariyo amukemurira ibibazo bitandukanye aba afite. Yizeye kuzakomeza gutera imbere abikesha ingurube yoroye nk’uko abivuga.

Usibye kuba Mukeshamungu yoroye ingurube, ni n’umuhinzi uhinga kijyambere kuburyo abaturanyi be bamwita “umugoronome” (n’ubwo ntabyo yigiye) kubera ukuntu ahinga neza k’umurongo.

Uburyo yorora mo ndetse n’uburyo ahinga mo abikesha inama zitandukanye agenda ahabwa n’abajyanama mu buhinzi n’ubworozi babifashijwe mo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) nk’uko Mukeshamungu abihamya.

 

 

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Rulindo: Ihuriro ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ARFEM ryasuye abaturage.

Kuri uyu wa kabiri tariki 22/5/2013, mu karere ka Rulindo, habereye igikorwa cyo kuganira n’abaturage hagati y’ihuriro ry’abagore bakora umwuga [...]

Gatsibo women applaud cooperatives in Poverty reduction

The members of Izere Ukore cooperative that does crafts compositions and COPROCHA cooperative that grows mushrooms say forming cooperatives and [...]

Nyamirama: Rwanda women in crafts compositions

Women working with Save Our Souls (SOS) Rwanda in Nyamirama Sector Kayonza district call upon their fellow women to come [...]

Women’s hope reviving through sowing & knitting training

Fifty two underprivileged young women and girls are attending three-month training in sowing and knitting conducted by ‘Rise to Shine’ [...]

Gatsibo: Bikuye mu bukene babikesha kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe

Abibumbiye mu mashyirahamwe Izere Ukore ikora ubukorikori na COPROCHA ihinga ibihumyo, agizwe n’abagore b’abapfakazi rikorera mu Murenge wa Kiramuruzi, Akarere [...]

Nyamirama: Abagore bakorana na SOS barashishikariza bagenzi babo kwitabira imyuga y’ubukorikori aho guhora bateze amaboko

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga y’ubukorikori. Ibyo ngo byatuma baca ukubiri no guhora bateze amaboko nk’uko bivugwa na Mutegwamaso Doroteya wo muri koperative ikigo cya SOS gitera inkunga.

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga [...]