Gicumbi - abagore batwite baragirwa

Umugore utwite agira impinduka nyinshi mu mubiri we niyo mpamvu aba akwiye kwegerwa no kugirwa inama kugirango babone uko babungabunga ubuzima bwe muri cya gihe batwite.

Nk’uko bitangazwa n’umuforomo ku kigonderabuzima cya Kagogo kuri uyu wa 14/11/2012 ngo bigisha abagore batwite uburyo bagomba kwitwara mu rwego rwo kwirinda ibibazo bituruka kugutwita kwabo.

Kakuze Annonciate avuga ko baba bakwiye kugirwa inama kuko usanga benshi bagira impinduka ku mibiri yabo ntibabimenye aho usanga bamwe batangiye, gupfuka umusatsi, kuvunagurika kw’inzara, amabere aba manini, hakaba  n’impinduka z’uruhu, hari n’izindi mpinduka zibaho mu mikorere y’umubiri biturutse ku gutwita bitewe n’imisemburo yiyongereye.

Zimwe muri izo mpinduka ni nko kugira iseseme no kuruka, guta umutwe, gucibwamo, guciragura, kunanirwa no guhondobera, kugugara mu nda (constipation), guteragura cyane k’umutima n’ibindi.

Icyo gihe iyo abonye ibyo bimenyetso byose ku mubiri we agomba kumenya uko yitwara ndetse akaba yagana muganga igihe abonye ko ari ngombwa.

Avuga ko umugore utwite wahuye n’ibyo bibazo hari uburyo ashobora kwitwara kugira ngo amererwe neza, abashe gutwaza muri icyo gihe cyose aba ategerejanyije ibyishimo byo kuzibaruka uwo atwite.
Izo mpinduka ku mikorere y’umubibiri w’umugore utwite zigenda zibaho bitewe n’igihe inda imaze.
Kugira iseseme no kuruka bitangira mu kwezi kwa 1, bikagenda bishira mu mpera z’ukwezi kwa gatatu, rimwe na rimwe bikongera kugaruka umugore ari hafi ku byara.

Icyo wakora mu kurwanya iseseme no kuruka ni ugutegura ifunguro rito  (petit dejeuner) ku mugoroba mbere yo kuryama hanyuma ukaza kuyifata mu gitondo utarava mu buriri.

Wamara kuyifata ukagerageza kubyuka witonze. Ku manywa gerageza kurya inshuro nyinshi , hagati y’amafunguro ya saa sita na nimugoroba umuntu afata ku munsi, shyiramo andi yoroheje wirinde ko mu nda habamo ubusa.

Kumererwa nabi no guta umutwe bituruka ku kumara umwanya munini uhagaze cyangwa ku gabanuka ku isukari mu mubiri.  Kubirwanya rero  ni ukwirinda guhagarara umwanya munini no guhagarara ahari ikivunge cy’abantu, ukirinda urugendo rurerure n’ibikunaniza kandi ugafata amafunguro arimo ibinyasukari.

Kugugara (constipation) na byo bikunze kubaho ku bagore batwite. Umugore uhuye na byo, agerageza guhindura indyo .Agomba kwihatira kurya imboga, n’ibitonore n’ibindi byifitemo amazi bifasha amara gukora neza.

Kunywa cyane amazi n’umutobe w’imbuto ubyutse na mbere yo kuryama  bituma umwanda ugomba gusohoka woroha. Imyitozo ngororangingo yoroheje nayo irafasha na masaje (massage) ku nda bikangura amara agakora neza.

Hari utagugarirwa mu nda ahubwo agacibwamo ( diarrhée), bisaba rero ko agabanya kurya imboga, akihatira kurya umuceri na karoti.

Bamwe mu bagore batwite bakunze kugira ikibazo cyo kwihagarika buri kanya. Hari uwagabanya kunywa akeka ko ari uburyo bwo kubivura, ariko nyamara yakagombye  kurushaho kunywa cyane kugira ngo bifungure inkari, bityo ntagire ikibazo cyo kurwara impyiko.

Ibindi bibazo bijya bibaho ku mugore utwite ni uguteragura k’umutima ahanini biterwa n’icyo akoze, uturimo, urugendo, ari ko nyuma bigashira. Aha bisaba kwirinda kwinaniza no kuruhuka bihagije.

Muri ibibazo byose byavuzwe, igihe bibayeho ku buryo budasanzwe cyangwa bikabije, asabwa kujya kugisha inama muganga. Ni byiza kandi ko umugore utwite yipimisha kenshi kugira ngo imibereho ye n’uwo atwite yitabweho.

Tags: , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Ngororero: Kigali Women association to eradicate prostitution

Association of Kigali Women in Sport (AKOS) has embarked on fighting prostitution in Ngororero District through drama and development activities. [...]

Ngororero: AKOS irafasha abakora umwuga w’uburaya kubuvamo

Ishyirahamwe AKOS (Association of Kigali Women in Sport) ugenekereje mu kinyarwanda ni (Ishyirahamwe riteza imbere siporo y’abagore  binyuze muri gahunda [...]

Mu nzego z’ibanze, umubare w’abagore bafata ibyemezo uracyari muto – CNF

Mu gihe u Rwanda ari igihugu gifite umubare munini w’abagore mu nzego zifata ibyemezo, Inama y’igihugu y’abagore (CNF) isanga mu [...]

Gatsibo: Women representatives trained on elections

Women representatives in all sectors of Gatsibo district have been asked to take part in the parliamentary and women elections [...]

ABAGORE BAGOMBA KUGIRA AMATORA AYABO

NYAGATARE-Gukangurira abagore bagenzi babo kwitabira amatora ariko by’umwihariko imiryango bakomokamo nibyo byasabwe abagore bahagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere [...]

Kivuruga: Abagore banga kuvugana n’itangamakuru batinya abagabo babo

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke twaganiriye batubwiye ko batinya kuvugana n’itangazamakuru kuko abagabo babo [...]