A bagore bibumbiye mu matsinda y’intambwe, barasabwa kuyoboka ibigo by’ imali nka SACCO kuko  badashobora gutera imbere badakoranye  n’ ibyo bigo by’ imali. Ibi ni ibyagarutsweho mu mahugurwa y’iminsi itanu yashojwe kuri uyu wagatanu, yari agenewe abagore bahagarariye matsinda yo kwiteza imbere mu karere ka Gisagara. Aya mahugurwa akaba yarateguwe ku bufatanye n’ inama y’ igihugu y’ abagore  mu karere ka Gisgara n’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe iterambere RDB.

 

Abagore bari mu matsinda y’intambwe

Abagore bari mu matsinda y’intambwe

Amasomo yatangiwe muri aya mahugurwa y’ iminsi 5, yagiye agaruka ku kwiyemeza umulimo no gutegura gahunda y’ ibikorwa by’ umushinga. Aba bagore basanzwe bibumbiye mu matsinda y’ intambwe bagarutse ku mikoranire y’ amatsinda y’ intambwe n’ ibigo by’ imali iciriritse.

Nk’ uko bamwe mu bagore babitangaje, ngo aya masomo yo kwiteza imbere   anafite akamaro kanini kuko gutera imbere k’ umugore biri mu bigabanya amakimbirane yo mu ngo. Abo bagore  ariko basanga kuba bagenzi babo batitabira gukorana n’ ibigo by’ imali iciriritse ari ugutinya ingwate.

Mukamana umwe muri aba bagore yavuze ko akenshi ikibazo cy’ingwate aricyo gituma bataka inguzanyo kuko ngo hari aho usanga n’umugabo mu rugo atemera ko utanga ingwate ku murima bafite cyangwa ikindi, atinya ko umushinga wazahomba maze bagasigarira aho.

Iki kibazo cy’ uko abagore batari bitabira gukora n’ ibigo by’ imali icirirtse nka SACCO, aho babitsa kandi bakaguza, ni bimwe mubyo Ikigo cy’ igihugu gishinzwe iterambere RDB cyashishikarije aba bagore. Rwabukayile Augustin   umukozi wa RDB aragira ati “icyambere kigaragara ni uko bagitinya gusaba inguzanyo mu banki kubera ingwate, twebwe rero icyo dukora ni ukubigisha tukabaha ibisobanuro bikwiye kugirango babashe kwitinyuka begere izo banki”

Ku ruhande rw’ inama y’ igihugu y’ abagore mu karere ka Gisagara, batangaza ko nyuma y’ aya mahugurwa hagiye gushyirwa imbaraga mu makoperative  ahuza abo bagore nk’ uko biri mu mihigo y’ akarere ka Gisagara. Gasengayire Clemence ahagarariye inama y’ igihugu y’ abagore mu karere ka Gisagara, atangaza ko amakoperative ane ari mu muhigo ko azashyirwamo imbaraga,ibyo ngo bikaba ari ibintu bizabafasha cyane.

Abagore bahuguwe bagera kuri 300, bakaba barahuguriwe kuri sites 5 muri aka karere ka Gisagara.

 

No comments yet.

Leave a Reply

Rulindo: Ihuriro ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ARFEM ryasuye abaturage.

Kuri uyu wa kabiri tariki 22/5/2013, mu karere ka Rulindo, habereye igikorwa cyo kuganira n’abaturage hagati y’ihuriro ry’abagore bakora umwuga [...]

Gatsibo women applaud cooperatives in Poverty reduction

The members of Izere Ukore cooperative that does crafts compositions and COPROCHA cooperative that grows mushrooms say forming cooperatives and [...]

Nyamirama: Rwanda women in crafts compositions

Women working with Save Our Souls (SOS) Rwanda in Nyamirama Sector Kayonza district call upon their fellow women to come [...]

Women’s hope reviving through sowing & knitting training

Fifty two underprivileged young women and girls are attending three-month training in sowing and knitting conducted by ‘Rise to Shine’ [...]

Gatsibo: Bikuye mu bukene babikesha kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe

Abibumbiye mu mashyirahamwe Izere Ukore ikora ubukorikori na COPROCHA ihinga ibihumyo, agizwe n’abagore b’abapfakazi rikorera mu Murenge wa Kiramuruzi, Akarere [...]

Nyamirama: Abagore bakorana na SOS barashishikariza bagenzi babo kwitabira imyuga y’ubukorikori aho guhora bateze amaboko

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga y’ubukorikori. Ibyo ngo byatuma baca ukubiri no guhora bateze amaboko nk’uko bivugwa na Mutegwamaso Doroteya wo muri koperative ikigo cya SOS gitera inkunga.

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga [...]