N k’uko abagore bo mu karere ka Gisagara bagiye babyigishwa mu kwezi kwahariwe umuryango kwashojwe muri iki cyumweru dushoje tariki 9/11/2012 , ngo ni bo nkingi y’isuku igomba kuranga ingo. Ibi babyibukijwe banabwirwa ko ibyo bigishwa muri uku kwezi kose bitarangirira aho ahubwo ari ibikorwa bigomba guhoraho mu rwego rwo gufasha imiryango yabo.

ABATEGARUGORI NI BO NKINGI Y’ISUKU MU NGO

Isuku igomba kuranga urugo, haba mu barutuye no mu bikoresho byarwo ahanini ireba umugore kuko ariwe umenya urugo igihe kinini. Ibi biragarukwaho n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza madamu Donatille UWINGABIYE, aho ahamagarira abategarugori kwita ku bana babo bakabagirira isuku, kandi bakanamenya isuku yo mu ngo cyane cyane mu bikoresho bitangwamo amafunguro kugirango birinde indwara zishobora guterwa n’umwanda.

Yagize ati “kuba uku kwezi kwahariwe umuyango kwarashojwe ntibivuga ko ibikorwa bigomba guhagarara kuko ni ibya buri gihe. Isuku igomba kuranga ubuzima bwacu bwa buri munsi, niyo mpamvu rero nk’uko tuzi ko abagore aribo bamenya ingo cyane, bagomba kwita ku isuku y’abana cyane, ku yabo ubwabo, ibikoresho bitangwamo ibiribwa mbega bakamenya urugo rwose”.

Abaturage nabo bavuga ko inyigisho bahawe bazumvise kandi ko bazazikurikiza kuko ngo bamaze kumenya akamaro k’isuku n’imirire myiza haba ku bana cyangwa abantu bakuru.

Mukamabano Jeanne utuye umurenge wa Kigembe muri aka karere, avuga ko mbere atajyaga yita ku isuku ndetse ko yanabonyeko ari yo yatumaga abana be barware inzoka cyane, ariko ngo aho amaze kwigishirizwa ibijyanye nayo ndetse no kugabura amafunguro atunganye ku isuku n’intunga mubiri, ntazongera kubyirengagiza kandi ngo azabitoza na buri wese mu muryango we.

Ubuyobozi bw’akarere nabwo bwiyemeje kujya bukomeza gukebura abagore batuye muri aka karere ku buryo nta rugo na rumwe ruzasigara rurangwamo n’umwanda n’imirire mibi.

 

 

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Nyamirama: Abagore bakorana na SOS barashishikariza bagenzi babo kwitabira imyuga y’ubukorikori aho guhora bateze amaboko

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga y’ubukorikori. Ibyo ngo byatuma baca ukubiri no guhora bateze amaboko nk’uko bivugwa na Mutegwamaso Doroteya wo muri koperative ikigo cya SOS gitera inkunga.

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga [...]

Rulindo: District donates cows to women coffee growers

Rulindo district administration has donated cows to the women coffee growers who embarked on improving coffee production in Rulindo district. [...]

Number of Women employees in health sector surpasses men

According to the gender statistics published by the National Institute of Statistics of Rwanda [NSIR], it was noted that more [...]

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 14 z’ukwa gatanu, 2013 mu mirenge  itandukanye mu karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo [...]

RUSIZI: ABAGORE BARASABWA KUDAHERANWA N’UBUKENE

Abagore bagera kuri 56 bo mu karere ka Rusizi  barakangurirwa kumenya  Gutegura no gucunga neza imishinga ibabyarira inyungu, ibi babisabwe [...]

Ngoma: Abagore bibumbiye mu muryango “Mothers Union” wo mu itorero rya EAR Musamvu bakoze amasengesho yo gusabira ingo

Mugihe hashize iminsi hirya no hino mu Rwanda  havugwa imibanire mibi mu bashakanye ndetse binavamo  ubwicanyi hagati yabo, abagore 97 [...]