Marita Mugumyabanga na Antoniya Mukabuyenge batuye mu kagari ka Rango B ho mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, bagaragaje ishimo bafitiye umuryango wa FPR ku cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo. Hari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya FPR muri aka kagari ka Rango B batuyemo.

Abwira abari baje muri ibi birori bose, Mugumyabanga yateruye agira ati “Nkomoka mu Karere ka Nyaruguru nyamara ntibyabujije ko hano mu Karere ka Huye bampa ikibanza nuko mbona aho gutura. FPR ntibarobanura ngo uturuka aha n’aha.”

Mugumyabanga, n’ikiniga, akomeza agira ati “Nari umukene inyuma y’abandi bose. Ariko FPR yararebye iti  ntukwiye kwitwa Cabacaba. Bampaye igishoro cy’ibihumbi 60, nguramo igare rinyonga none ubu mbasha kugura ubugari n’ibishyimbo byo kugaburira abana.”

Nyuma yaho, uyu mubyeyi yaje no guhabwa inka, none ubu ngo abana be n’ab’abaturanyi babasha kunywa amata.  Mugumyabanga ati “inka bampaye nayise inkorabikino kuko yakoze ibikino mu muryango wa Nyandwi Claude na Mugumyabanga Marita. Sinkiri Cabacaba ahubwo nabaye Mubyeyi”.

Ikindi Mugumyabanga yishimira ni uko atakiri umukene cyane nk’uko byahoze. Ati “Kubona umukene nkanjye nsigaye mbasha guhagarara mu bantu bangana gutya nkavuga ibyo FPR yankoreye na byo ni intambwe kuko mbere nkikennye cyane ntari gutinyuka.”

Antoniya Mukabuyenge we ari mu baremewe bahabwa matela kuri uriya munsi w’ibirori. Ibyishimo byamuteye yabivuze muri aya magambo “nari nsanzwe mfite indi matela abana banjye bampaye, ariko no kuba FPR baranzirikanye bakampa n’iyi biranshimishije kuko binyeretse ko nitaweho”.

Ikindi Mukabuyenge yishimira ni uko FPR yatumye atekana. Avuga ko FPR itaraza, umuryango yashatsemo utamwishimiraga ku buryo batanashakaga ko abyara. Yabivuze muri aya magambo “Naratwitaga nkirirwa nterwa amabuye, kandi nta wundi byabagaho mu muryango nashatsemo. Ubungubu abana banjye ntibakiri ibicibwa. Umwana wanjye arakora umurimo agahembwa akamererwa neza.”

Mukabuyenge yunzemo agira ati “ Ubu nsigaye nisanzuye cyane, numva nta n’icyo naba, kuko nshyigikiwe. Icyaba cyose natabaza bakantabara vuba. N’ubwo inzu ntuyemo iri hafi kungwaho nzi ko FPR izanyubakira indi”.

 

 

No comments yet.

Leave a Reply

Ngororero: Kigali Women association to eradicate prostitution

Association of Kigali Women in Sport (AKOS) has embarked on fighting prostitution in Ngororero District through drama and development activities. [...]

Ngororero: AKOS irafasha abakora umwuga w’uburaya kubuvamo

Ishyirahamwe AKOS (Association of Kigali Women in Sport) ugenekereje mu kinyarwanda ni (Ishyirahamwe riteza imbere siporo y’abagore  binyuze muri gahunda [...]

Mu nzego z’ibanze, umubare w’abagore bafata ibyemezo uracyari muto – CNF

Mu gihe u Rwanda ari igihugu gifite umubare munini w’abagore mu nzego zifata ibyemezo, Inama y’igihugu y’abagore (CNF) isanga mu [...]

Gatsibo: Women representatives trained on elections

Women representatives in all sectors of Gatsibo district have been asked to take part in the parliamentary and women elections [...]

ABAGORE BAGOMBA KUGIRA AMATORA AYABO

NYAGATARE-Gukangurira abagore bagenzi babo kwitabira amatora ariko by’umwihariko imiryango bakomokamo nibyo byasabwe abagore bahagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere [...]

Kivuruga: Abagore banga kuvugana n’itangamakuru batinya abagabo babo

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke twaganiriye batubwiye ko batinya kuvugana n’itangazamakuru kuko abagabo babo [...]