Abagore bari muri koperative Dusasirane yo mu mudugudu wa Kabeza mu murenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Gicumbi,bamaze gufashanya muri byinshi babikesha gutanga umugabane w’amafaranga 100 gusa. Ibi rero babikoze nyuma yo gusobanukirwa neza gahunda za Leta zo kwitabira gukorera hamwe maze bahera ku gikorwa cyo guca nyakatsi yo kuburiri.
Aba bagore bibumbiye muri koperative Dusasirane badutangarije ko hari intambwe imaze guterwa mu kwiteza imbere. Nyuma yo kwibumbira hamwe bakoze ikimina cy’amafaranga 100 ya buri cyumweru kuri buri munyamuryango, buhoro buhoro baza no kugera kuri 200 ya buri cyumweru intego ari iyo kuzaca nyakatsi yo ku buriri.
Mukaremera Josée, atangaza ko ngo bagiye bamusindagiza kubera amikoro make kugira ngo icyo ashaka akigereho ubu abasha kuryama kuri matora abikesha iryo shyirahamwe.
Icyakora n’ubwo baciye nyakatsi ku buriri, hari imbogamizi aba bagore bagiye bahura nazo mu mikorere yabo ya buri munsi, harimo nko gutakaza abanyamuryango, nk’uko byatangajwe na Mukabahizi Alodie, umuyobozi wa koperative Dusasirane.
Bashishikarije abanyarwanda kwibumbira mu mashyirahamwe, kuko ngo nta muntu umwe wigira, aribyo bizatuma biyubakira igihugu cyabo.
Koperative Dusasirane yatangiye tariki ya 7 Kanama 2011, ifite abanyamuryango 73 ku mugabane nshingiro w’amafaranga 100 kuri buri munyamuryango, kuri ubu isigaranye abanyamuryango 33 ari nabo baguriwe matola mu rwego rwo guca nyakatsi ku buriri.
Usibye kuba baguriranye matola zihwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 486.000, barateganya no kugurirana intebe ndetse no kuvugurura amazu atameze neza mu banyamuryango bayo.


