Rwanda : Kayonza Abahoze bakoraIshyirahamwe ryitwa Dushishoze ry’abagore n’abakobwa bahoze bakora uburaya mu karere ka Kayonza, riri gukangurira abakobwa n’abagore bagikora uburaya muri ako karere kubuvamo. Ni nyuma y’aho abo bagore bigishijwe n’imiryango itandukanye ifite kurwanya SIDA mu nshingano za yo.

N’ubwo abo bagore n’abakobwa bamaze imyaka myinshi bakora uburaya, bavuga ko nta nyungu babubonyemo, iyo ikaba ariyo mpamvu bari kwiyemeza kubuvamo nk’uko Mukashyaka Alice ukuriye iryo shyirahamwe abivuga.

We ngo yatangiye gukora uburaya kuva mu mwaka wa 2004, ariko icyo yavanyemo ngo ni ugukubitwa n’abagabo, kwamburwa no guteshwa agaciro. Ibyo ngo ni byo byatumye akora ubukangurambaga kuri bagenzi be bahuriraga mu buraya kugira ngo bishyire hamwe bityo bashake uburyo bakwiteza imbere.

Uretse kuba ahagarariye iryo shyirahamwe, Mukashyaka anahagarariye abagore n’abakobwa bari kuva mu buraya mu mirenge yose igize akarere ka Kayonza. Avuga ko afata umwanya wo kuzenguruka muri buri murenge akora ubukangurambaga ku ndaya zose zikorera muri uwo murenge, azishishikariza kuva mu buraya.

Ishyirahamwe Dushishoze rigizwe n’abagore n’abakobwa bari kuva mu buraya bagera kuri 27. Tariki 20/11/2012 bahawe imashini ebyiri zo kudoda kugira ngo zibafashe kubona icyo baheraho biteza imbere. Uretse izo mashini, abatari bazi gusoma no kwandika na bo bari kubyiga, bakavuga ko bizatuma babasha kujyana n’iterambere urwanda rugezemo.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutesi Anitha, avuga abo bagore n’abakobwa bari mu murongo mwiza, akavuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma akarere ka Kayonza katabafasha.

Avuga ko akarere kazabashakira aho gukorera hazwi, dore ko nta hantu bagiraga bakorera. Uyu muyobozi anashishikariza abandi bagore n’abakobwa bakora uburaya kubuvamo bagashaka ibindi bakora aho gushakira amaramuko mu mwuga ugayitse kandi na wo ntubabesheho.

Ati “Uburaya sibwo bukwiye kubeshaho umugore cyangwa umukobwa w’umunyarwanda, ashobora no guhera ku tuntu duto duto kandi tukamuteza imbere igihe afite ubushake bwo gukora”

 

 

Tags: , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Rulindo: Ihuriro ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ARFEM ryasuye abaturage.

Kuri uyu wa kabiri tariki 22/5/2013, mu karere ka Rulindo, habereye igikorwa cyo kuganira n’abaturage hagati y’ihuriro ry’abagore bakora umwuga [...]

Gatsibo women applaud cooperatives in Poverty reduction

The members of Izere Ukore cooperative that does crafts compositions and COPROCHA cooperative that grows mushrooms say forming cooperatives and [...]

Nyamirama: Rwanda women in crafts compositions

Women working with Save Our Souls (SOS) Rwanda in Nyamirama Sector Kayonza district call upon their fellow women to come [...]

Women’s hope reviving through sowing & knitting training

Fifty two underprivileged young women and girls are attending three-month training in sowing and knitting conducted by ‘Rise to Shine’ [...]

Gatsibo: Bikuye mu bukene babikesha kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe

Abibumbiye mu mashyirahamwe Izere Ukore ikora ubukorikori na COPROCHA ihinga ibihumyo, agizwe n’abagore b’abapfakazi rikorera mu Murenge wa Kiramuruzi, Akarere [...]

Nyamirama: Abagore bakorana na SOS barashishikariza bagenzi babo kwitabira imyuga y’ubukorikori aho guhora bateze amaboko

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga y’ubukorikori. Ibyo ngo byatuma baca ukubiri no guhora bateze amaboko nk’uko bivugwa na Mutegwamaso Doroteya wo muri koperative ikigo cya SOS gitera inkunga.

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga [...]