Abagore barimo gutera imyenda amarangi. (Photo: N. Leonard)

 Abagore bo mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke bibumbiye mu ishyirahamwe batangiye kwiteza imbere batera imyenda amarangi. Batangaza ko mu gihe indi myenda icuyuka, ngo iyabo ifite umwihariko kuko idashobora gucuyuka.

Abo bagore bemeza amafaranga bakura muri ako kazi yunganira abagabo mu kwita kun go zabo bityo abagabo bakaba batakibasugura nka mbere bakirirwa mu rugo  ntacyo binjiriza urugo.

Bagaragaza ko bahura n’ikibazo cyo kubona ibikoresho birimo amarangi n’ibindi bavangamo kuko bibasaba kujya mu gihugu cy’u Bugande kandi banakeneye ingendoshuri ahandi kugira ngo barebe uko babikora.

Ubushobozi buke basanga bukiri imbogamizi ibabuza gukora imyenda byinshi kugira ngo bgire icyo binjiza kigaragara; nk’uko abo bategarugori babishimangira.

Umushinga wa World Vision ukorera mu Murenge wa Kivuruga wabemereye inkunga utarashyira ahagarara uko ingana. Ariko, iyo nkunga itanga icyizere ko bagiye gukora neza nibaramuka bayicunze neza.

 

 

 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Ngororero: Kigali Women association to eradicate prostitution

Association of Kigali Women in Sport (AKOS) has embarked on fighting prostitution in Ngororero District through drama and development activities. [...]

Ngororero: AKOS irafasha abakora umwuga w’uburaya kubuvamo

Ishyirahamwe AKOS (Association of Kigali Women in Sport) ugenekereje mu kinyarwanda ni (Ishyirahamwe riteza imbere siporo y’abagore  binyuze muri gahunda [...]

Mu nzego z’ibanze, umubare w’abagore bafata ibyemezo uracyari muto – CNF

Mu gihe u Rwanda ari igihugu gifite umubare munini w’abagore mu nzego zifata ibyemezo, Inama y’igihugu y’abagore (CNF) isanga mu [...]

Gatsibo: Women representatives trained on elections

Women representatives in all sectors of Gatsibo district have been asked to take part in the parliamentary and women elections [...]

ABAGORE BAGOMBA KUGIRA AMATORA AYABO

NYAGATARE-Gukangurira abagore bagenzi babo kwitabira amatora ariko by’umwihariko imiryango bakomokamo nibyo byasabwe abagore bahagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere [...]

Kivuruga: Abagore banga kuvugana n’itangamakuru batinya abagabo babo

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke twaganiriye batubwiye ko batinya kuvugana n’itangazamakuru kuko abagabo babo [...]