Mu karerekaAbaturage batuye mu karere ka Rulindo,kuri uyu wa kane tariki ya 8/11/2012,basoje umunsi w’ukwezi kwahariwe umuryango,uyu munsi ukaba wari watangiye ku itariki ya 18/10 uyu mwaka.

Ibirori byo gusoza uyu munsi byabereye mu murenge wa Kinihira,abitabiriye ibyo birori bakaba bagaragarije abashyitsi bari babasuye ,ibyo bagezeho mu rwego rwo kwiteza imbere,no guhosha amakimbirane arangwa mu miryango.

Uwamahoro Annociata umwe mu badamu babashije kwikura mu bukene ,ubu akaba ageze ku rwego rushimishije,yavuze ko abagore babashije gukumira amakimbirane bashaka icyateza imiryango yabo imbere.

Yagize ati:burya amakimbirane mu ngo akenshi aterwa n’uko abantu baba batagira icyo bakora, ariko iyo umugore ahagurutse agakora,umuryango nturangwemo ubukene,usanga mu rugo hari umutuzo.Ni muri urwo rwego nk’abadamu twahagurutse tujya mu mashyirahamwe yo kuzigama no kuguza”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo,Niwemwiza Emilienne,yabwiye abaturage bo mu murenge wa Kinihira ko bagomba kwita ku miryango yabo.

Yagize ati” ibikorwa by’ukwezi kwahariwe umuryango,ntibirangiruye aha,turifuza ko byakomeza bikaba mu buzima bwanyu bwa buri munsi.Mukomeze mwite ku miryango yanyu ,mwitabira akarima k’igikoni,kugira ngo murwanye indwara zituruka ku mirire mibi,mugira isuku”

Yakomeje avuga ko cyane cyane abadamu ari bo  pfundo ry’isuku mu miryango yabo.

Ati”Abana banyu bakeneye kugirirwa isuku nimutoze abana kugira isuku muri byose,haba ku myambaro,ku mubiri ndetse no ku bikoresho dukoresha iwacu mu miryango”

Umushyitsi mukuru wari witabiriye uwo muhango wo gusoza ukwezi kwahariwe umuryango,Ministre muri Prezidanse,Tugireyezu Venencie,yashimye abanyakinihira uburyo bagerageza kubana neza mu miryango yabo,anabasaba kongeramo imbaraga kuko hari ibitagenda neza.

Yagize ati”Abayobozi barasabwa kwegera abaturage bakabasha gusobanukirwa n’ibyabateza imbere mu miryango,aho guhora mu nduru bapfa ubusa.byagaragayeko iyo abayobozi ndetse n’imiryango imwe muri mwe,mugize uruhare mu gufasha gukemura ibibazo byo mu miryango,bikemuka burundu.

Ibibazo mufite ,bifite ibisubizo muri mwe,ntimubishakire ahandi,ahubwo nimwicare mubyishakemo

Muri ibi birori hakaba hagaragayemo ibikorwa bitandukanye birimo gusura amashyirahamwe y’abatuye uwo murenge,ndetse n’abikorera ku giti cyabo,gusangiza abana amata,no koroza imwe mu miryango ikennye kurusha iyindi, ituye mu murenge wa Kinihira.

 

 

 

 

 

 

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Women’s hope reviving through sowing & knitting training

Fifty two underprivileged young women and girls are attending three-month training in sowing and knitting conducted by ‘Rise to Shine’ [...]

Gatsibo: Bikuye mu bukene babikesha kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe

Abibumbiye mu mashyirahamwe Izere Ukore ikora ubukorikori na COPROCHA ihinga ibihumyo, agizwe n’abagore b’abapfakazi rikorera mu Murenge wa Kiramuruzi, Akarere [...]

Nyamirama: Abagore bakorana na SOS barashishikariza bagenzi babo kwitabira imyuga y’ubukorikori aho guhora bateze amaboko

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga y’ubukorikori. Ibyo ngo byatuma baca ukubiri no guhora bateze amaboko nk’uko bivugwa na Mutegwamaso Doroteya wo muri koperative ikigo cya SOS gitera inkunga.

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga [...]

Rulindo: District donates cows to women coffee growers

Rulindo district administration has donated cows to the women coffee growers who embarked on improving coffee production in Rulindo district. [...]

Number of Women employees in health sector surpasses men

According to the gender statistics published by the National Institute of Statistics of Rwanda [NSIR], it was noted that more [...]

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 14 z’ukwa gatanu, 2013 mu mirenge  itandukanye mu karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo [...]