Umubyeyi Niyimpaye Epiphany utuye mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango,yatangiye gukorana n’amatsinga afite amafaranga 300 yagurijwe n’umuntu bituma abasha kwiyubakira inzu y’ibyumba bine.
Niyimpaye avuga ko yamenye ubwenge nta se na nyina agira, atishoboye ku buryo yashakaga aho avana amafaranga yo kwiteza imbere ntahabone.
Mu mwaka wa 2011 yaje kubwirwa na bagenzi be ko hari itsinda bakoreramo ryitwa intambwe kandi ko na we yarijyamo akabasha kwiteza imbere.
Nyuma y’igihe kinini yabonye umuguriza yinjira mu kimina, aza kukiguzamo atangira ubucuruzi abifashijwemo n’umushinga Care Internatioanal wamuhuguye ku buryo bwo gukoresha amafaranga yabaga yagujije.
Ibi byatumye ubu amaze kuzuza inzu y’ibyumba bine, yemeza ko bidakunze korohera buri muntu wese.
Karake Gilbert uhagarariye umushinga Care International mu ntara y’amajyepfo, avuga ko bafite amatsinda atandukanye y’abaturage bafasha mu ntara y’amajyepfo ahanini agizwe n’abagore bangana na 80%, ku buryo bayafasha gucunga imishinga yo kubitsa no kugurizanya bakanabafasha gukoresha amafaranga bagujije mu buryo bwiza bubabyarira inyungu.
Si uyu muturage witeje imbere gusa binyuze mu kugana amatsinda, kuko hari abaguze amatungo arimo inka n’abiguriye imifariso hamwe n’imyambaro.
Kugeza ubu akarere ka Ruhango kabarirwamo umubare w’abantu batari bake bamaze kwiteza imbere babikesha kwibumbira mu matsinda babishishikarijwe na Care Internatinal.


