Rwanda : Ari  gutereka isafuriya mu gitebo gishyushya ibiryo

Ari gutereka isafuriya mu gitebo gishyushya ibiryo

Abagore bo mu murenge  wa Rutare mu karere ka Gicumbi barishimira ko ntawugisabiriza ibimutunga ahubwo bose bahagurukiye gukora kugirango biteze imbere kandi bakaba bamaze kugera kuri byinshi aho bigishijwe gukora ibitebo bishyushya ibiryo.

Kuri uyu wa 20/11/2012 Mukakarangwa Berthilde atangaza ko bamaze kwiga gukora ibintu bitandukanye harimo ibitebo bishyushya ibiryo.

Hari byinshi bishimira bagezeho,  birimo kuba barabashije kwibumbira mu mashyirahamwe n’ama koperative arimo ay’ubuhinzi, ubukorikori n’ibindi.

Mu byo abagore bo muri uyu murenge wa Rutare batangaza harimo kwishimira ibitebo bishyushya amafunguro igihe kirekire abenshi bakaba bajya mu kazi kabo bamaze gutegura ayo mafunguro ntibirirwe batakaza umwanya wabo muri iyo mirimo yo guteka inshuro nyinshi ku munsi bagaruka bagasanga ibiryo bigishyushye nk’uko bitangazwa na Mukakarangwa Berthilde  umwe muri abo bagore bigishijwe kubikora babifashijwemo n’umuryango wa world vision.

Si ibi bitebo gusa bakora kuko banubakiranye ibigega bifata amazi,  banagurirana indobo nini zibikwamo amazi yo kunywa arimo umuti wa sur’eau.

Ahobantegeye Didasiyana wo mu mudugudu wa Nyakavunga, akagari ka Kigabiro atangaza ko abagore bo muri uyu murenge bafite gushyira hamwe kuko bihaye gahunda bise “ubukwe bw’umukene” aho bafasha bagenzi babo babaha ibyo kurya n’ibikoresho bitandukanye byo murugo.

Mukangango Donatile umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Rutare  yishimira ko abagore bo mu murenge wa  

 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Mu nzego z’ibanze, umubare w’abagore bafata ibyemezo uracyari muto – CNF

Mu gihe u Rwanda ari igihugu gifite umubare munini w’abagore mu nzego zifata ibyemezo, Inama y’igihugu y’abagore (CNF) isanga mu [...]

Gatsibo: Women representatives trained on elections

Women representatives in all sectors of Gatsibo district have been asked to take part in the parliamentary and women elections [...]

ABAGORE BAGOMBA KUGIRA AMATORA AYABO

NYAGATARE-Gukangurira abagore bagenzi babo kwitabira amatora ariko by’umwihariko imiryango bakomokamo nibyo byasabwe abagore bahagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere [...]

Kivuruga: Abagore banga kuvugana n’itangamakuru batinya abagabo babo

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke twaganiriye batubwiye ko batinya kuvugana n’itangazamakuru kuko abagabo babo [...]

GISAGARA: Abagore bitabira ibigo by’imali baracyari bake

GISAGARA: Abagore bitabira ibigo by’imali baracyari bake

Kuko byagaragaye ko umubare w’abagore bitabira kubitsa no gusaba inguzanyo mu bigo by’imari mu karere ka Gisagara ukiri hasi, abagore [...]

Gatsibo: Abagore barashishikarizwa kugira uruhare mu matora

Gatsibo: Abagore barashishikarizwa kugira uruhare mu matora

Bamwe mu bagore baribitabiriye ibiganiro Kugira uruhare mu matora y’abagore haba mu migendekere myiza yayo no gutanga kandidatire nibyo byasabwe [...]