Urubyiruko rurakangurirwa kumenya ko gushinga

Perezida w’ Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) atangariza urubyiruko ko gushinga urugo atari imikino. Ngo abashinga ingo bagomba kugira gahunda ihamye kugira ngo bo n’abazabakomokaho bazagire ejo hazaza heza.

Mukarugema Alphonsine, perezida wa FFRP, ubwo yari ari mu karere ka Burera tariki ya 06/11/2012, muri gahunda yo kuremera abagore batishoboye bo muri ako karere yabwiye urubyiruko ku bijyanye no gushinga urugo muri aya magambo:

“…urubyiruko narwo rwicaye ahangaha, mumenye y’uko gushinga urugo nta mikono irimo. Gushinga urugo ntabwo ari ugukina. Ntabwo ari byigere ubivemo, gushinga urugo ni ukujyamo ufite gahunda…”

Akomeza avuga ko abashinga urugo iyo bafite gahunda ihamye, babyara abo babashije kurera bityo bikazatuma babasha kubarihira amashuri bakiga bakaminuza bakagera ku iterambere kuko nta n’amakimbirane aba abarangwa ho.

Perezida wa FFRP atangaza ibi mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakunze kugaragara amakimbirane mu ngo, aho abagabo bakubita abagore babo bakabakomeretsa bikageza n’aho babavukije ubuzima.

Mukarugema asaba abashakanye ndetse n’urunyiruko muri rusange ko imiryango yifuzwa ari imiryango ifite amahoro, imiryango igira umwanya wo kuganira ku bibazo biyugarije bityo ikayishakira ibisubizo.

Imiryango yifuzwa ni imiryango yubahiriza gahunda za leta kuko ari nziza, ndetse n’imiryango yubahiriza gahunda yo kuringaniza imbyaro nk’uko Mukarugema.

Agira ati “…ntabwo twashobora gutera imbere igihe tukibyara abana tudashobora kurera…kubyara abana utazashobora kuvuza barwaye, ukabyara abana utazashobora gushyira mu ishuri…umunani w’ubungubu ntabwo ari amasambu, umunani w’ubu ni uguha umwana ubushobozi bwo kwiga…”

Akomeza avuga ko iyo umubyeyi ashyize umwana we mu ishuri aba amuhaye umunani mwiza. Kuko uwo mwana aziga aminuze abone akazi haba mu Rwanda cyangwa no hanze yarwo nk’uko abitangaza.

Abashakanye ndetse n’urubyiruko barasabwa kubaka imiryango irangwa mo amahoro kuko ari yo  u Rwanda rwifuza mu iterambere ryarwo.

 

 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Ngororero: Kigali Women association to eradicate prostitution

Association of Kigali Women in Sport (AKOS) has embarked on fighting prostitution in Ngororero District through drama and development activities. [...]

Ngororero: AKOS irafasha abakora umwuga w’uburaya kubuvamo

Ishyirahamwe AKOS (Association of Kigali Women in Sport) ugenekereje mu kinyarwanda ni (Ishyirahamwe riteza imbere siporo y’abagore  binyuze muri gahunda [...]

Mu nzego z’ibanze, umubare w’abagore bafata ibyemezo uracyari muto – CNF

Mu gihe u Rwanda ari igihugu gifite umubare munini w’abagore mu nzego zifata ibyemezo, Inama y’igihugu y’abagore (CNF) isanga mu [...]

Gatsibo: Women representatives trained on elections

Women representatives in all sectors of Gatsibo district have been asked to take part in the parliamentary and women elections [...]

ABAGORE BAGOMBA KUGIRA AMATORA AYABO

NYAGATARE-Gukangurira abagore bagenzi babo kwitabira amatora ariko by’umwihariko imiryango bakomokamo nibyo byasabwe abagore bahagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere [...]

Kivuruga: Abagore banga kuvugana n’itangamakuru batinya abagabo babo

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke twaganiriye batubwiye ko batinya kuvugana n’itangazamakuru kuko abagabo babo [...]