rwanda : Yahereye ku biceri 40Uyu wahereye ku mafaranga 40 none akaba amaze gutera imbere ni uwitwa Mukandagano Annonciata, umubyeyi utuye mu Murenge wa Huye, ho mu Karere ka Huye. Kuba yariteje imbere, byamuviriyemo guhembwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye, bwamuhaye icyemezo cy’ishimwe ndetse n’amafaranga 200.000. Hari ku munsi wo gutangiza igihe cy’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo.

Mukandagano uyu ngo yapfakajwe na jenoside. Aho ahungukiye, nta kintu na kimwe yagiraga. Ngo agatenge yambaraga ni na ko yiyorosaga hamwe n’umwana we yari yarasigaranye. Na ko kandi ngo kari kamwe, ku buryo iyo kanduraga yakamesaga ninjoro agiye kuryama. Birumvikana ko iyo yabaga yameshe bararaga batiyoroshe.

Yaje kujya mu murima yari yarahinzemo amasaka -aya masaka ariko yahungutse asanga yarasaruwe- nuko ahumbahumbamo udusaka tungana na mironko ebyiri nuko aratugurisha akuramo amafaranga mirongo ine.

Aya mafaranga rero, Mukandagano ngo yayaguzemo ibibabi bitatu by’itabi, maze abikoramo bene rya tabi abantu, cyane cyane abagore, bakunda kujundika, bita ubugoro. Ubu bugoro yarabucuruje akuramo amafaranga 80, na yo arongera arayashora.

N’ikiniga cyinshi, Mukandagano ati “nagize ubuzima bubi, ku buryo nize gucuruza ubugoro kandi ntarigeze nywa n’itabi”.

Buke buke yagiye yunguka, amaze kugira amafaranga ibihumbi bibiri yikopesha amasaka maze atangira gucuruza ikigage, ubugoro arabureka. Nyuma y’ikigage yatangiye kujya abaga ingurube akagemura inyama zazo mu mugi aho yari afite umukiriya.

Kuri ubu, Mukandagano ngo asigaye akora ibikorwa binyuranye bimwinjiriza amafaranga harimo kugura nk’ishyamba ry’ibihumbi 500, agashyiramo abakozi baricamo amakara agurisha.Yunzemo agira ati « ubu umutungo mfite, nywegeranyije sinajya munsi ya miriyoni kandi naratangiriye ku biceri mirongo ine.

Yabaye umukangurambaga mu bukungu

Mukandagano ngo asigaye atoza bagenzi be kwizigama babinyujije mu matsinda y’intambwe. Uretse abaturanyi be, n’abo mu yindi mirenge arabagenderera akabatoza kwizigama no gutangira udushinga duto duto tugenda tubabyarira inyungu bukebuke.

Ngo impamvu nyamukuru yo kugira bagenzi be inama ku kuntu bakwiteza imbere, ni ukubera ko yabonye ko hari abahohoterwa n’abagabo babo kubera ko baba nta kintu kigaragara binjiza mu rugo, bakababera umutwaro aho kubabera abafasha.

Icyo Mukandagano yifuriza bagenzi be rero ni uko batera imbere, bakabasha kugira uruhare mu bukungu bw’ingo zabo. Ibi ngo bizatuma abagabo babo babakunda, boye kubasuzugura. Ni cyo gituma uretse kugira inama abagore uko bakwikura mu bukene, akora n’umurimo wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo. Ni umwe mu bakangurambaga batanga inama ku kurwanya ihohoterwa.

Tugarutse ku gihembo Mukandagano yagenewe n’ubuyobozi bw’Akarere, ku munsi wo gutangiza igihe cy’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa, ngo ni ukubera ko ari umwe mu bagore babashije kwikura mu bukene bahereye ku busa, kandi bikaba bizwi ko ahanini impamvu y’ihohoterwa mu ngo ari ubukene : ngo umugore wabashije gukorera urugo akenshi yubahwa n’umugabo aho guhohoterwa.

 

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Rulindo: District donates cows to women coffee growers

Rulindo district administration has donated cows to the women coffee growers who embarked on improving coffee production in Rulindo district. [...]

Number of Women employees in health sector surpasses men

According to the gender statistics published by the National Institute of Statistics of Rwanda [NSIR], it was noted that more [...]

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 14 z’ukwa gatanu, 2013 mu mirenge  itandukanye mu karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo [...]

RUSIZI: ABAGORE BARASABWA KUDAHERANWA N’UBUKENE

Abagore bagera kuri 56 bo mu karere ka Rusizi  barakangurirwa kumenya  Gutegura no gucunga neza imishinga ibabyarira inyungu, ibi babisabwe [...]

Ngoma: Abagore bibumbiye mu muryango “Mothers Union” wo mu itorero rya EAR Musamvu bakoze amasengesho yo gusabira ingo

Mugihe hashize iminsi hirya no hino mu Rwanda  havugwa imibanire mibi mu bashakanye ndetse binavamo  ubwicanyi hagati yabo, abagore 97 [...]

Ababyeyi barasabwa kurera neza abana babo ngo jenoside itazongera kuba mu Rwanda.

Ababyeyi barasabwa kurera

Umubyeyi witwa Ntitegekerwa Marie Francine arasaba ababyeyi bagenzi be kurera neza abana babo kugira ngo jenoside itazongera kubaho ukundi. Ibi [...]