Muhoracyeye Philomène utuye mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye, ni we wiyemeje kuba umworozi w’ingurube. Ibi ngo abiterwa n’umumaro yabonye zimufitiye, ahereye ku ngurube imwe yahawe n’umushinga APEL. APEL bivuga Appui au Petit Elevage. Ni umushinga Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangije mu mwaka wa 2009 ku nkunga y’igihugu cy’Ububirigi.
Muhoracyeye uyu, nyuma yo kubakirwa ikiraro akanahabwa ingurube imwe yo kucyororeramo na APEL, ubu we yiyubakiye ibindi biraro bine, hakaba harimo ingurube eshatu zavuye ku yo yahawe n’uyu mushinga.
Avuga ko icyatumye yiyemeza kwagura ubu bworozi ari ukubera ko yabonye bumufitiye akamaro. Agira ati “Ubworozi bw’ingurube mbona bumaze kungeza ku ntambwe ishimishije. Mbasha kubona icyo kurya, nkabona agafumbire, umusaruro ukiyongera, kandi nkabona umwambaro. Mbona mu minsi iri imbere nanjye nzaba ndi ku rugero rw’abandi bantu nyine b’abagabo. “
Muhoracyeye kandi arapanga ko ingurube ye niyongera kubyara, azagurisha ibyana byayo hanyuma akigurira inka, nuko akaba umworozi w’inka n’ingurube. Ubundi Muhoracyeye uyu ngo yahoranye inka, maze kubera kuzikenuza ariha amashuri y’abana, ziza kumushiraho.
Muhoracyeye uyu ajya guhabwa ingurube n’umushinga APPEL ni uko yari umukene, akaba yaranapfakajwe na jenoside. Nta wabura kuvuga ko intambwe amaze gutera ishimishije, cyane ko yiyemeje no kuva mu mubare w’abakene.
Dr. Fabrice Ndayisenga, umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubworozi n’ubuhinzi, RAB, ni we ukurikirana ibikorwa by’uyu mushinga.
Avuga ko uyu mushinga Appel watangiye mu mwaka wa 2009. Icyo gihe harebwe uturere dukennye kurusha utundi ari two Huye, Nyamagabe, Gisagara, Nyaruguru na Ngororero maze bashakamo abaturage bakennye cyane nuko bamwe babaha ingurube, abandi inkwavu, abandi ihene.
Ngo uworojwe ingurube yahawe imwe, uworojwe ihene ahabwa ebyiri, naho uworojwe inkwavu ahabwa eshanu. Aba borojwe kandi basabwe kuzoroza bagenzi babo na bo bakennye.


