A bategarugori bo mu karere ka Gisagara baratangaza ko bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo kuba mu matsinda y’intambwe, aho baganirira bakanagurizanya amafaranga abafasha kwikemurira ibibazo abandi bakanayakoresha udushinga duto twabateza imbere. Bavuga ko bagifite imbogamizi y’ubukene bakaba bifuza ko akarere kajya kabafasha nabo bakaba baterwa inkunga nka za Koperative.

GISAGARA ABATEGARUGORIAbagore bo mu karere ka Gisagara bagiye bibumbira mu matsinda y’abantu 30, bakagira igihe cyo guhura bakaganira ndetse bakanatanga umusanzu bavuganyeho, nyuma ugize ikibazo akaba yagurizwa, cyangwa se ushaka kugira icyo akara cyamuteza imbere akagurizwa bikurikijwe n’umusanzu yagiye atanga. Kuri ubu aya matsinda aracyagenda atanga amafaranga ari hagati ya 100 na 300 buri cyumweru hakurikijwe uko abanyamuryango babyumvikanye.

Mukamana Alphonsine utuye mu murenge wa Gikonko, avuga ko itsinda rye ubu ryamuhaye amafaranga ibihumbi 10 (10.000) ubu akaba apima ikigage. Kuri we ngo ni igikorwa cyamufashije kuko abasha gukemura utubazo two mu rugo, abana be 2 ntibabure uko bajya mu bwisungane mu kwivuza kandi n’itsinda rye akaryishyura nta kibazo agize.

Musaniwabo Anisie uhagarariye itsinda “tuzamurane badamu” ryo mu murenge wa Save akagari ka Gatoki, avuga ko kuri ubu bamaze kubona ko nta cyasimbura itsinda, gusa ariko ngo baracyahura n’ikibazo cy’ubukene bigatuma badashobora gutanga umugabane utubutse bityo ntibabe bakora imishinga igaragara, icyo bifuza ngo ni uko akarere kajya kabafasha nabo bakitabwaho nka za koperative.

Iki kibazo ariko nanone cy’ubukene ngo baba bagiterwa n’uko bakitinya maze ntibashobore kuba bakwaka inguzanyo muri za sacco ngo bazamuke. Gasengayire Clemence uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Gisagara, avuga ko ubu icyo bari gukora ari uguhugura aba bategarugori, bakigishwa gukora imishinga ndetse no gutinyuka kugana za sacco, ibi kandi ngo bikaba bizatanga umusaruro kuko abagore bagera kuri 300 bamaze guhugurwa na RDB nabo bakaba bazahugura abandi bose mu karere maze bakamenya uko bakwivana mu bukene n’uko bajya banononsora imikorere yabo.

Aba bagore bafite icyizere ko ubuzima bwabo buzarushaho kugenda buba bwiza kuko ngo aho bari ubu atariho bari mbere y’uko batangiye gukorera mu matsinda bashyize hamwe.

 

 

Tags: ,

No comments yet.

Leave a Reply

Ngororero: Kigali Women association to eradicate prostitution

Association of Kigali Women in Sport (AKOS) has embarked on fighting prostitution in Ngororero District through drama and development activities. [...]

Ngororero: AKOS irafasha abakora umwuga w’uburaya kubuvamo

Ishyirahamwe AKOS (Association of Kigali Women in Sport) ugenekereje mu kinyarwanda ni (Ishyirahamwe riteza imbere siporo y’abagore  binyuze muri gahunda [...]

Mu nzego z’ibanze, umubare w’abagore bafata ibyemezo uracyari muto – CNF

Mu gihe u Rwanda ari igihugu gifite umubare munini w’abagore mu nzego zifata ibyemezo, Inama y’igihugu y’abagore (CNF) isanga mu [...]

Gatsibo: Women representatives trained on elections

Women representatives in all sectors of Gatsibo district have been asked to take part in the parliamentary and women elections [...]

ABAGORE BAGOMBA KUGIRA AMATORA AYABO

NYAGATARE-Gukangurira abagore bagenzi babo kwitabira amatora ariko by’umwihariko imiryango bakomokamo nibyo byasabwe abagore bahagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere [...]

Kivuruga: Abagore banga kuvugana n’itangamakuru batinya abagabo babo

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke twaganiriye batubwiye ko batinya kuvugana n’itangazamakuru kuko abagabo babo [...]