Ngororero  UmwakaUyu ni umwanzuro wavuye muri kongere (congres) y’Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Ngororero yabaye ku matariki ya 18 na 19 Ukuboza 2012, aho abayitabiriye bihaye umuhigo wo kuzamurana mubukungu.

Nkuko byagaragajwe n’abo bagore, ngo mukarere ka Ngororero bigaragara ko abagore bahagurukiye kwihangira imirimo no kwibumbira mu makoperative kurusha abagabo, ariko hakaba hakigaragara n’abagore baba mubukene bukabije nanone kurusha abagabo.

 

 

Imwe mumpamvu abagore bavuga ko zituma haba ihohoterwa rikorerwa mungo no kudahabwa ijambo mubuzima bw’urugo ngo ni uko abagore benshi batega amaramuko kubagabo babo, bityo bagafatwa nk’abadafite akamaro, ibi bikaba bigomba gucika abagore bose bafatanyije nkuko Mukandekezi Petronile, perezida wa CNF mu karere ka Ngororero yabidutangarije.

 

Muri iyo kongere kandi, abagore bafashe imyanzuro itandukanye y’ibyo bagiye gukora mu mwaka utaha : Abagore biyemeje kujya batanga raporo y’ibikorwa ku gihe. Buri mugore yiyemeje kurushaho kuzuza inshingano ze kumenya inshingano za buri wese , kugira ngo arusheho guteza imbere abo ahagarariye.

 

Biyemeje guharanira kurushaho kugirirwa icyizere, bikazabageza ku kuba ababyeyi beza babereye Igihugu, biyemeje kuzesa imihigo bahize 100 % kandi ku gihe, biyemeje kongera umurego mu gukangurira bagenzi babo kwitabira gahunda za leta  zinyuranye ndetse no kubakangurira kumenya amategeko cyane cyane abarengera.

 

Biyemeje gushyira ingufu mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge imwe mu ngamba akaba ari gutangira amakuru ku gihe ajyanye n’ikoreshwa n’ikwirakwizwa ryabyo. Abagore bitabiriye inama rusange biyemeje kurushaho kwitabira ibikorwa bibateza imbere ;

 

Mu buryo bwo kwihesha agaciro no kwigira, abagore bitabiriye inama rusange bahize amafaranga yo gushyira mu kigega «  agaciro Development Fund » agera ku 580.000frs, ku ikubitiro hakaba haratanzwe 170.900frs andi akazatangwa bitarenze ukwezi kwa 3/2013.

 

 

 

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Women’s hope reviving through sowing & knitting training

Fifty two underprivileged young women and girls are attending three-month training in sowing and knitting conducted by ‘Rise to Shine’ [...]

Gatsibo: Bikuye mu bukene babikesha kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe

Abibumbiye mu mashyirahamwe Izere Ukore ikora ubukorikori na COPROCHA ihinga ibihumyo, agizwe n’abagore b’abapfakazi rikorera mu Murenge wa Kiramuruzi, Akarere [...]

Nyamirama: Abagore bakorana na SOS barashishikariza bagenzi babo kwitabira imyuga y’ubukorikori aho guhora bateze amaboko

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga y’ubukorikori. Ibyo ngo byatuma baca ukubiri no guhora bateze amaboko nk’uko bivugwa na Mutegwamaso Doroteya wo muri koperative ikigo cya SOS gitera inkunga.

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga [...]

Rulindo: District donates cows to women coffee growers

Rulindo district administration has donated cows to the women coffee growers who embarked on improving coffee production in Rulindo district. [...]

Number of Women employees in health sector surpasses men

According to the gender statistics published by the National Institute of Statistics of Rwanda [NSIR], it was noted that more [...]

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 14 z’ukwa gatanu, 2013 mu mirenge  itandukanye mu karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo [...]