U muryango wita kubana n’urubyiruko binyuze mu myidagaduko Right to

Play taliki 17/12/2012, rwahaye ubumenyi urubyiruko rw’abakobwa

rukorera mu mirenge igize akarere ka Rubavu kubirebana no guhanahana

amakuru no ku miyoborere myiza.

 

Nubwo u Rwanda rugaragaza umuco wo guteza imbere imyigire y’umwana

w’umukobwa n’uburinganire mu nzego zose, ngo hari aho bigaragara ko

abakobwa n’abagore bakitinya mu kujya mu nzego zifata ibyemezo, abandi

bagatinya gutanga amakuru mubyo bakora batinya ko byabagiraho

ingaruka.

Right to play nk’umuryango wita kubana n’urubyiruko wahisemo gufasha

urubyiruko rw’abakobwa bo mu karere ka Rubavu kwigirira icyizere kandi

bakamenya amahame y’imiyoborere myiza bamenya no gutanga amakuru kubyo

bakora.

 

Bamwe mubahawe ubumenyi bavuga ko bashoboye kongererwa icyizere cyo

gutinyuka batarobanuye akazi kuko u Rwanda rucyeneye abarwubaka mu

nzego zose hatabaye gutinya kandi byaragaragaye ko hari byinshi

bashoboye.

 

Urubyiruko rw’abakobwa bo mu karere ka Rubavu ruvuga ko rwungutse

ubumenyi ku ndangagaciro ziranga umuyobozi, kuba indahemuka, kugira

ibanga, kubahiriza igihango n’abo ayobora, guharanira kuba intwali no

kugira imyitwarire myiza.

 

Umuryango right to play ukaba utangaza ko ushaka gufasha urubyiruko

rw’abakobwa bo mu karere ka Rubavu kugira indangagaciro z’ubuyobozi

n’umunyarwanda aho ubumenyi butangwa k’urubyiruko rw’abakobwa bigomba

kugera mu mirenge yose bikabafasha guhindura imyumvire n’imyitwarire.

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Rulindo: Ihuriro ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ARFEM ryasuye abaturage.

Kuri uyu wa kabiri tariki 22/5/2013, mu karere ka Rulindo, habereye igikorwa cyo kuganira n’abaturage hagati y’ihuriro ry’abagore bakora umwuga [...]

Gatsibo women applaud cooperatives in Poverty reduction

The members of Izere Ukore cooperative that does crafts compositions and COPROCHA cooperative that grows mushrooms say forming cooperatives and [...]

Nyamirama: Rwanda women in crafts compositions

Women working with Save Our Souls (SOS) Rwanda in Nyamirama Sector Kayonza district call upon their fellow women to come [...]

Women’s hope reviving through sowing & knitting training

Fifty two underprivileged young women and girls are attending three-month training in sowing and knitting conducted by ‘Rise to Shine’ [...]

Gatsibo: Bikuye mu bukene babikesha kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe

Abibumbiye mu mashyirahamwe Izere Ukore ikora ubukorikori na COPROCHA ihinga ibihumyo, agizwe n’abagore b’abapfakazi rikorera mu Murenge wa Kiramuruzi, Akarere [...]

Nyamirama: Abagore bakorana na SOS barashishikariza bagenzi babo kwitabira imyuga y’ubukorikori aho guhora bateze amaboko

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga y’ubukorikori. Ibyo ngo byatuma baca ukubiri no guhora bateze amaboko nk’uko bivugwa na Mutegwamaso Doroteya wo muri koperative ikigo cya SOS gitera inkunga.

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga [...]