Abari mu NtekoIbi babisabwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imari, Bwana Habyarimana Marcel, ubwo yatangizaga Inteko rusange y’abagore mu Karere ka Rusizi, kuri uyu wa gatanu, tariki ya 28 Ukuboza 2012. Nkuko yabivuze itangiza iyi nteko rusange, ngo nta mugore wari ukwiye gutegereza amakiriro ku bandi kandi nyamara hari amahirwe menshi Leta y’u Rwanda ikomeje kubaha mu rwego rwo kubateza imbere, bityo bakaba bagomba kuyashingiraho biteza imbere.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Rusizi, Madamu Mukandera Marie Jeanne, yavuze ko iyi nteko rusange ngaruka mwaka; igamije kunoza uburyo amakoperative y’abagore yashinzwe mu gihe gishize hakurikijwe imyanzuro yari yafatiwe mu nteko rusange y’ubushize, yatangira gukorana n’ibigo by’imari nka Saccos, agahabwa inguzanyo zo gushora mu mishinga iciriritse, kunoza imikorere yayo, bikajyana no guteza imbere akagoroba k’ababyeyi n’ibindi.

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi w’Ingabo muri Rusizi na Nyamasheke, Col. Rutikanga Jean Bosco, yasobaniriye aba bagore ko  igihe kigeze ngo bagaragaze umusaruro w’amahirwe bahabwa na Leta y’u Rwanda, mu bitekerezo bigomba guherekezwa n’ibikorwa by’amajyambere , kugira ngo koko buri wese amenye ko umugore nawe afite uruhare  mu iterambere ry’igihugu, bityo ngo kuba umutekano uriho ni byiza ko bawushingiraho bateza imbere umurimo.

Ku bijyanye n’uko abagore bagomba kwitabira gahunda ya Hanga Umurimo, vice Mayor Ushinzwe ubukungu, Marcel Hayarimana, yasabye aba bagore kugaragaza igitekerezo cy’umushinga wabateza imbere, ubundi ababishinzwe bakabafasha kukinoza no kukibonera inkunga yatuma bawushyira mu bikorwa, bityo bakava mu bukene, hashingiwe ku mirimo idashingiye ku buhinzi n’ubworozi nkuko basanzwe babikora. Avuga kandi ko, nibamara kwitabira neza gahunda ya Hanga umurimo, bizatuma n’imbogamizi batekerezaga ko zituma badatera imbere, zizahita zivaho, ahubwo bagafatanya n’abandi mu gucunga imishinga itanga akazi ku bandi bantu.

Iyi nteko rusange y’abagore mu Karere ka Rusizi, yatangiye kuri uyu wagatanu, ihuje abagore bagera kuri 350 bahagarariye abandi ku va mu kagari kugeza ku rwego rw’akarere, akazamara iminsi 2. Biteganyijwe ko  abayiteraniyemo bazahabwa umwanya wo kugaragaza icyakorwa ngo imbogamizi umugore yaba igihura nazo mu mibereho ye no mu iterambere zagaragazwa zikabasha gukurwaho.

 

 

 

 

 

Tags: ,

No comments yet.

Leave a Reply

Rulindo: Ihuriro ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ARFEM ryasuye abaturage.

Kuri uyu wa kabiri tariki 22/5/2013, mu karere ka Rulindo, habereye igikorwa cyo kuganira n’abaturage hagati y’ihuriro ry’abagore bakora umwuga [...]

Gatsibo women applaud cooperatives in Poverty reduction

The members of Izere Ukore cooperative that does crafts compositions and COPROCHA cooperative that grows mushrooms say forming cooperatives and [...]

Nyamirama: Rwanda women in crafts compositions

Women working with Save Our Souls (SOS) Rwanda in Nyamirama Sector Kayonza district call upon their fellow women to come [...]

Women’s hope reviving through sowing & knitting training

Fifty two underprivileged young women and girls are attending three-month training in sowing and knitting conducted by ‘Rise to Shine’ [...]

Gatsibo: Bikuye mu bukene babikesha kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe

Abibumbiye mu mashyirahamwe Izere Ukore ikora ubukorikori na COPROCHA ihinga ibihumyo, agizwe n’abagore b’abapfakazi rikorera mu Murenge wa Kiramuruzi, Akarere [...]

Nyamirama: Abagore bakorana na SOS barashishikariza bagenzi babo kwitabira imyuga y’ubukorikori aho guhora bateze amaboko

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga y’ubukorikori. Ibyo ngo byatuma baca ukubiri no guhora bateze amaboko nk’uko bivugwa na Mutegwamaso Doroteya wo muri koperative ikigo cya SOS gitera inkunga.

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga [...]