I nama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Bweyeye ho mu Karere Rusizi yateguye Kongere y’abari mu nzego z’abagore kuva mu Mudugudu kugeza ku rwego rw’Umurenge. Ngo ni mu rwego rwo kugira ngo abatowe baganire ku bibazo bagenda bahura nabyo hagamijwe kuzamura umugore bahagarariye muri izi nzego.
Hakunze kuvugwa ko inzego zitorwa zikora ku nzego zisumbuye nyamara izegereye abo zashyiriweho ugasanga zidakora. Ibi ngo nibyo byatumye Inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Bweyeye itegura iyi Kongere kugira ngo baganire ku cyatuma abo bahagarariye barushaho gutera imbere nkuko umuhuzabikorwa w’iyi nama y’igihugu y’abagore mu Muurenge wa Bweyeye Uwimpeta Consolee yabitangaje
Muri iyi kongere y’umunsi umwe, abagore baganiriye ku buryo bashobora kwiteza imbere, kuzamura imirire mu ngo zabo kandi bita ku isuku y’abana babo kuko ngo akenshi usanga biyitaho ariko abana bakibagirana. Nkuko byatangajwe na AIP Habinshuti mu kiganiro yabagejejeho
Ku bijyanye n’uburyo umugore wa Bweyeye yakwiteza imbere, Mme Mukansanga Epiphanie wo mu Kagari ka Kiyabo uherutse guhabwa igihembo n’Akarere kubera uburyo yiteje imbere ataretse na bagenzi be yakanguriye bagenzi be kureka ubujiji bagakora cyane ko bagira amahirwe yo kugira ubuyobozi bubitayeho
Aba bagore ariko bavuga ko bagifite imbogamizi zijyanye no kutagira imishinga nk’Umurenge uri inyuma ya Pariki ya Nyungwe. Nkuko byagarutsweho na Nyiragaruka Febronie
Umurenge wa Bweyeye ni umwe mu Mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi ukaba ufite abaturage basaga ibihumbi cumi na bitatu.

