Rwanda : Abagore bibumbiye muri Association Dushyigikirane batera imbere buri munsi.

Abagore bibumbiyeAssociation Dushyigikirane ikorera mu murenge wa Masoro,akarere ka Rulindo,abarigize bavuga ko bateye imbere ku buryo bushimishije.

Iyi Association igizwe ahanini n’abagore b’abapfakazi ,abantu bageze mu zabukuru,ndetse n’abana b’imfubyi.Intego yayo akaba ari ugushyigikira, no gufasha aba bantu bavuzwe haruguru kwiteza imbere, bakora imirimo itandukanye ibabyarira inyungu.

Kubavana mu bwigunge,kubafasha guhindura imyunvire, no kureba imbere kugira ngo barusheho gutegurira ubuzima bwabo kuba bwiza kurushaho,birengangije ibibazo bahuye nabyo nizo ntego z’abanyamuryango ba Association Dushyigikirane.

Bimwe mu bikorwa bakora byo kwiteza imbere birimo guhinga ibihingwa nk’umuceri,ibisheke n’ibindi. Bafite kandi n’ibikorwa by’ubworozi,aho borora amafi,intama n’andi matungo atandukanye.Buri munyamuryango akaba afite itungo mu rugo rwe.

Abanyamuryango ba Association kandi baraboha,baradoda ,barafuma,mbese muri make bakora ibintu byinshi kandi byiza bibasha kubateza imbere nk’uko nabo ubwabo babyivugira.

Nyirahategekimana Rose,umwe mu bagize Association Dushyigikirane,avuga ko ibyo bakora byabashije kubakura mu bukene.

Yagize ati”Twabashije kwiteza imbere biturutse mu bikorwa dukora hano muri Association yacu.Nkiza muri iyi association nari umukene ntacyo ngira ,ariko ubu maze kugera kuri byinshi kandi binshimishije.Niguriye mituweri n’umuryango wanjye,mbasha kugurira ibikenewe byose n’umuryango wanjye.”

Mukantagara Clementine,nawe yemeza ko kuba bari hamwe babashije kungikanya imbaraga bakaba barateye imbere.

Yagize ati”Kuba twarashyize hamwe  twabashije kwikemurira ibibazo by’ubukene byari bitwugarije.Twebwe dukorera hamwe’tukungurana ibitekerezo,ku buryo umwe iyo afite icyo yakungura abandi akivuga bityo bigatuma tujyenda turushaho gutera imbere.”

Akomeza avuga ko abana b’infubyi bari muri iyi association,bose babasha kwiga,abapfakazi bazamuye ingo zabo,ngo muri make biteje imbere babikesha gukorera hamwe.”

Abanyamuryango ba Association Dushyigikirane nk’uko izina ryabo ribivuga ,ngo ni ugushyigikirana muri byose ni cyo kizatuma abanyarwanda batera imbere.Ngo nta kuba nyamwigendaho ,ahubwo abantu bose bakwiye gushyigikirana bagakorera hamwe, bityo bakagera ku iterambere rirambye .

Iyi Association yashinzwe mu mwaka w’1995,ikaba imaze imyaka isaga 17 ikora.Kuri ubu  ikaba igizwe n’abanyamuryango bagera kuri Magana atandatu na 12.

 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Ngororero: Kigali Women association to eradicate prostitution

Association of Kigali Women in Sport (AKOS) has embarked on fighting prostitution in Ngororero District through drama and development activities. [...]

Ngororero: AKOS irafasha abakora umwuga w’uburaya kubuvamo

Ishyirahamwe AKOS (Association of Kigali Women in Sport) ugenekereje mu kinyarwanda ni (Ishyirahamwe riteza imbere siporo y’abagore  binyuze muri gahunda [...]

Mu nzego z’ibanze, umubare w’abagore bafata ibyemezo uracyari muto – CNF

Mu gihe u Rwanda ari igihugu gifite umubare munini w’abagore mu nzego zifata ibyemezo, Inama y’igihugu y’abagore (CNF) isanga mu [...]

Gatsibo: Women representatives trained on elections

Women representatives in all sectors of Gatsibo district have been asked to take part in the parliamentary and women elections [...]

ABAGORE BAGOMBA KUGIRA AMATORA AYABO

NYAGATARE-Gukangurira abagore bagenzi babo kwitabira amatora ariko by’umwihariko imiryango bakomokamo nibyo byasabwe abagore bahagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere [...]

Kivuruga: Abagore banga kuvugana n’itangamakuru batinya abagabo babo

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke twaganiriye batubwiye ko batinya kuvugana n’itangazamakuru kuko abagabo babo [...]