abagore nabo basigaye bahingisha imashini

Umugore ari guhingisha imashini

Nyuma y’aho akarere ka Gicumbi kitabiriye ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga ryo guhingisha amamashini ubu abagore bo muri ako  karere barakataje nabo muguhingisha imashini.

Umwe mubagore bo mu murenge wa Miyove Mukandutiye Daphrose atangaza ko nabo babonye ubushobozi bwo guhingisha imashini.

Yagize ati “ ubu se ko mbere twabitinyaga ngo n’iby’abagabo natwe twasanze tutagomba kwitinya maze natwe dutangira kuzikoresha ubu murabona ko mbasha kuyikoresha nta kibazo.

Ikindi ni uko asanga guhingisha amasuka aribwo bavunikaga cyane kuko usanga ahantu imashini ihinze mu minota mike barahahingwaga igihe kinini cyane”.

Aba bagore bumva bazakomeza kugira akanyabugabo ku kwiremamo imbaraga zo gukomeza gukoresha izo mashini kugira ngo bongere umusaruro w’ibihingwa byabo kuko basanze kuzihingisha bitagoye kandi bidasaba n’ubushobozi bw’imbaraga nyinshi.

Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gicumbi Nzeyimana Jean Chrisostome atangaza ko ubu bari guhugura abazajya bakoresha izo mashini maze bose bagasobanukirwa uburyo bazajya bazikoresha bahinga imyaka, buhira imyaka, cyangwa basarura ibirayi kuko ibyo byose imashini ibasha kubikora neza kandi mugihe gito.

 

 

 

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Gatsibo: Women representatives trained on elections

Women representatives in all sectors of Gatsibo district have been asked to take part in the parliamentary and women elections [...]

ABAGORE BAGOMBA KUGIRA AMATORA AYABO

NYAGATARE-Gukangurira abagore bagenzi babo kwitabira amatora ariko by’umwihariko imiryango bakomokamo nibyo byasabwe abagore bahagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere [...]

Kivuruga: Abagore banga kuvugana n’itangamakuru batinya abagabo babo

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke twaganiriye batubwiye ko batinya kuvugana n’itangazamakuru kuko abagabo babo [...]

GISAGARA: Abagore bitabira ibigo by’imali baracyari bake

GISAGARA: Abagore bitabira ibigo by’imali baracyari bake

Kuko byagaragaye ko umubare w’abagore bitabira kubitsa no gusaba inguzanyo mu bigo by’imari mu karere ka Gisagara ukiri hasi, abagore [...]

Gatsibo: Abagore barashishikarizwa kugira uruhare mu matora

Gatsibo: Abagore barashishikarizwa kugira uruhare mu matora

Bamwe mu bagore baribitabiriye ibiganiro Kugira uruhare mu matora y’abagore haba mu migendekere myiza yayo no gutanga kandidatire nibyo byasabwe [...]

Abagore barasabwa kwitabira amatora kuko bagize umubare munini w’abanyarwanda

Abagore barasabwa kwitabira amatora kuko bagize umubare munini w’abanyarwanda

Mu mahugurwa yakorewe abagize Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Kamonyi, Komisiyo y’igihugu y’amatora, yasabye abagore kugira uruhare mu migendekere [...]