A bategerugori bagera kuri 300 bo mu karere ka Gisagara bamaze guhabwa amahugurwa na RDB ku kwihangira umurimo no kunoza imikorere, baratangaza ko bamaze gusobanukirwa na byinshi muri gahunda z’imikorere no guhanga umurimo ndetse bakaba batakinafite ubwoba bwo kwegera za Sacco zishobora kubaguriza amafaranga bagakora imishinga iciriritse. Bavuga ko biyemeje guhindura imikorere bakajya batanga serivisi nziza mu byo bakora.

ABATEGARUGORI BAHUGUWEAbategarugori bahuguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, nyuma yo guhabwa impamyabumenyi zabo uyu munsi, baravuga ko inyigisho bahawe zabagiriye akamaro cyane kuko bamaze kumva imikorere ishobora kubateza imbere ndetse bakaba baniteguye gushyira mu bikorwa ubwo bumenyi bahawe buzabafasha guhindura imikorere no kwihangira imirimo kubatari bafite ibyo bakora bibabyarira inyungu.

Nzamurambaho Gaudence ni umutegarugori mu bahawe aya mahugurwa, mu buzima busanzwe akaba akora akazi ko gucuruza umusururu, avuga ko yigiyemo byinshi bizamufasha mu bucuruzi bwe, ubu akaba agiye kujya yita ku bakiriya be akabakira neza ndetse akanarushaho kugira isuku aho akorera. Ikindi ngo yamenye n’agaciro ko kwizigamira.

Uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Gisagara Gasengayire Clemence nawe avuga ko yizeye neza ko aya mahugurwa bahawe agiye kubafasha no kubahindura cyane ko ajya kuyabasabira ari uko yabonaga imikorere yabo itameze neza, ariko kuva aho bahuguriwe bakaba nawe ngo bamwizeza ko bagiye guhindura imikorere kuko bumvise uko bakwiye gukora.

Aba bategarugori ariko n’ubwo bahabwa inyigisho nynshi, ngo ntacyo bahitirwamo gukora cyihariye n’ababahugura, ahubwo icyo babasaba ni uko ibyo bahitamo gukora kandi bumva bibonamo banabashije babikora neza uko bigomba kugirango bibashe kubagirira akamaro, ariko cyane cyane ibikorwa bishobora guha akazi n’abandi banyarwanda babikeneye.

Rwabukayire Augustin umukozi wa RDB aragira ati “Nta mupaka tugira, ntabwo tubasab gukora ibi ngo bareke ibi, ahubwo tubahugura ku kunononsora ibyo barimo bahisemo kandi bashoboye, tukabaha ubumenyi ku bintu byinshi bitandukanye bijyanye ku kugana amabanki, uhanga imirimo no kumenya gutanga serivisi nziza, gusa tukabashishikariza kwitabira ibikorwa byaha n’abandi akazi”.

Aba bategarugori bahuguwe ikindi bazakora ngo ni uguhugura abandi bagiye basigara ku misozi iwabo, nabo bakabafasha kumva no gusobanukirwa n’imikorere ifite intego.

 

 

 

 

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Women’s hope reviving through sowing & knitting training

Fifty two underprivileged young women and girls are attending three-month training in sowing and knitting conducted by ‘Rise to Shine’ [...]

Gatsibo: Bikuye mu bukene babikesha kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe

Abibumbiye mu mashyirahamwe Izere Ukore ikora ubukorikori na COPROCHA ihinga ibihumyo, agizwe n’abagore b’abapfakazi rikorera mu Murenge wa Kiramuruzi, Akarere [...]

Nyamirama: Abagore bakorana na SOS barashishikariza bagenzi babo kwitabira imyuga y’ubukorikori aho guhora bateze amaboko

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga y’ubukorikori. Ibyo ngo byatuma baca ukubiri no guhora bateze amaboko nk’uko bivugwa na Mutegwamaso Doroteya wo muri koperative ikigo cya SOS gitera inkunga.

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga [...]

Rulindo: District donates cows to women coffee growers

Rulindo district administration has donated cows to the women coffee growers who embarked on improving coffee production in Rulindo district. [...]

Number of Women employees in health sector surpasses men

According to the gender statistics published by the National Institute of Statistics of Rwanda [NSIR], it was noted that more [...]

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 14 z’ukwa gatanu, 2013 mu mirenge  itandukanye mu karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo [...]