Mu duce twegereye parike

Mukakamari Dancille avuga ko abagore bamaze kugera ku rwego rushimishije mu Rwanda ndetse bakaba banagenda bagera ku ntera nziza mu kurengera ibidukikije

Uhagarariye ihuriro nyafurika ryita ku buringanire,iterambere ry’umuryango no kurengera ibidukikije,Mukakamari Dancille avuga ko mu Rwanda umunyarwandakazi amaze kugera ku ntera ishimishije mu nzego z’iterambere. Ibyo bikaba biterwa n’uko politike y’u Rwanda iha uruhare umugore cyane cyane mu nzego zifata ibyemezo nk’uko yabigarutseho.

Kugeza ubu ngo umunyarwandakazi usanga mu bikorwa bya buri munsi aho atuye atera intambwe ishimishije,aho abagore bitabira amakoperative,kubitsa no kugurizanya n’indi mirimo itandukanye ibateza imbere mu miryango,ugasanga kandi bafatanyije n’abagabo.

Dancie yongeraho ko ashimishwa no kumva ubuhamya bw’abagore ahanini mu nzego zabo kuva mu tugari,mu murenge,mu karere no ku rwego rw’igihugu,bavuga aho bavuye bakaba bageze. Avuga ko ari ibintu usanga bishimishije.

Gusa ngo kubirebana n’ibidukikije,Mukakamari Dancille avuga ko usanga bakiri inyuma kuko babyitabiriye batinze. Ni muri urwo rwego,nk’umushinga ARECO Rwandanziza abereye umuhuzabikorwa,biyemeje guteza imbere Umunyarwandakazi,kugira ngo agire uruhare mu kubungabunga ibidukikije kandi nawe yiteze imbere.

Ibi bikaba byarakozwe ,higishwa ahanini abagore bo mu duce duturiye pariki y’ibirunga n’uduce twa Gishwati ahazakorwa ishyamba ry’ikitegererezo”Forêt model”,ku birebana n’uburyo bwo gutubura igihingwa cy’umugano kirwanya isuri no kukibyaza umusaruro hakorwamo ibikoresho bitandukanye.

Kugeza ubu,ku bufatanye n’uyu mushinga ARECO Rwandanziza,abagore barimo gukangurirwa uburyo ibikorwa byo gutubura bikorwa. Ndetse usanga bitabira gukora amapipiniyeri.

Kugeza ubu usanga ibi bikorwa byitabirwa kuko ngo uretse n’uko imigano yazera igakorwamo ibindi,iyo hakozwe pipiniyeri,haterwa kimwe cya kabiri cy’ingemwe mu buryo bwo kurwanya isuri,ikindi kimwe cya kabiri abagore bakakigurisha bakiteza imbere nk’uko Dancilla abivuga. Urugemwe 1 rw’umugano bakaba barugurisha amafaranga igihumbi.

Gusa ngo abagore banashishikarizwa uburyo bwo kubyaza agaciro ibiti by’imigano,aho ikorwamo udutebo,imitako n’ibindi byiza bikundwa cyane ku isoko. Bitewe n’uko ibiti by’imigano atari byinshi mu Rwanda,akaba ariyo mpamvu biyemeje kubitera,bikazarwanya isuri kandi byanakwera bikabyazwa umusaruro bigateza imbere abari n’abategarugori

Dancille,avuga ko usanga abagore bamaze gusobanukirwa n’icyo kurengera ibidukikije haterwa ibyo biti bimaze ndetse ugasanga hagira uruhare mu kubibungabunga. Avuga ko bunguka amafaranga bakura mu gukora pipiniyeri,bakunguka ubumenyi,bakagira uruhare mu kurinda ubutaka no kwita ku mutungo kamere n’ibindi. Yongeraho ko ako ari akazi babonye kandi kazabafasha kwiteza imbere. Ari nayo mpamvu akangurira n’abandi bagore kubyitabira.

 

 

Tags: , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Nyamagabe: Avega yasuye abapfakazi ba Jenoside b’inshike n’abageze mu zabukuru.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24/05/2013, Ihuriro ry’abapfakazi bapfakajwe na Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 « Agahozo » (AVEGA) ryasuye [...]

Rulindo: Ihuriro ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ARFEM ryasuye abaturage.

Kuri uyu wa kabiri tariki 22/5/2013, mu karere ka Rulindo, habereye igikorwa cyo kuganira n’abaturage hagati y’ihuriro ry’abagore bakora umwuga [...]

Gatsibo women applaud cooperatives in Poverty reduction

The members of Izere Ukore cooperative that does crafts compositions and COPROCHA cooperative that grows mushrooms say forming cooperatives and [...]

Nyamirama: Rwanda women in crafts compositions

Women working with Save Our Souls (SOS) Rwanda in Nyamirama Sector Kayonza district call upon their fellow women to come [...]

Women’s hope reviving through sowing & knitting training

Fifty two underprivileged young women and girls are attending three-month training in sowing and knitting conducted by ‘Rise to Shine’ [...]

Gatsibo: Bikuye mu bukene babikesha kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe

Abibumbiye mu mashyirahamwe Izere Ukore ikora ubukorikori na COPROCHA ihinga ibihumyo, agizwe n’abagore b’abapfakazi rikorera mu Murenge wa Kiramuruzi, Akarere [...]