Umubyeyi witwa Nyiransabimana Beatrice asanga gutera imbere ahereye kuri bicye bishoboka, akavuga ko icy’ingenzi mu buzima ari ukugira intego. Ibi abihera ku mugambi afite wo kugera ku nka n’inzu mu minsi iri imbere ahereye ku rukwavu yahawe n’abagiraneza nyamara we akabanza kurusuzugura.
Nyiransabimana Beatrice, atuye mu kagari ka Mageregere mu mudugudu wa Gitega mu murenge wa Mushubati. Ni umubyeyi w’abana batatu. Abarera wenyine kuko nta mugabo afite.
Umwana we muto w’imyaka ine yigeze kurwara bwaki, hanyuma amujyana kumuvuriza ku kigo nderabuzima cya Mushubati.
Kuri icyo kigo nderabuzima batoranyije ababyeyi bakennye kurusha abandi bagera kuri 20 bari bafite abana bagaragaraho ibibazo by’imirire mibi, buri wese bamuha urukwavu. Nyiransabimana na we yatoranyijwe hamwe na bo ahabwa urukwavu rw’urusekurume, ariko arutwara atarwishimiye.
Ati : “Bampaye rumwe rw’urusekurume ariko watekereza ukuntu abandi babaha inka, babaha ihene, jyewe numvaga narutwaye ndugaye ariko ubu ndashima Imana.”
Impamvu ituma ashima Imana nta yindi ngo ni uko yabashije kugera ku nyungu ishimishije mu buryo we atatekerezaga ayikuye kuri urwo rukwavu. Kuko rwari urusekurume, Nyiransabimana yarutizaga undi woroye inkwavu akabangurira, zabyara akamuziturira abana nka batatu cyangwa se bane.
Amaze kugira inkwavu zigera muri cumi n’eshanu, kwa muganga bamugiriye inama yo kujya abaga rumwe akarugaburira wa mwana we wari urwaye bwaki.
Nyuma yaho, izisigaye ngo yazijyanye mu isoko akuramo ibihumbi 12 by’amafaranga y’u Rwanda. Ayo mafaranga ngo yahise ayaguramo ihene. Yarayizanye ayitaho irakura ku buryo ubu na yo yabyaye, bityo akaba amaze kugira ihene ebyiri.
Nyiransabimana yizeye ko mu minsi iri imbere azaba ageze ku nka ndetse n’inzu ahereye ku rukwavu yahawe n’abagiraneza
Ati : “Kubera ko nageze ku ihene iturutse kuri rwa rukwavu nasuzuguraga, nizera ko ihene nizimara kuba nk’eshanu nahita nguramo inka, na yo ikazamfasha kubona inzu yanjye n’abana banjye”.
Mu mibereho ye isanzwe, Nyiransabimana abaho abikesheje guhingira abandi kugira ngo abashe kubona ikimutunga we n’abana be, uwo yahingiye akamuhemba amafaranga y’u Rwanda 700 ku munsi.
Icyakora na we yifitiye isambu iciriritse ajya ahingamo. Mu bindi yakunze gukenera birimo ifumbire ndetse n’amata y’inshyushyu yo guha uwo mwana we wari urwaye bwaki, ariko bimwe muri byo nk’ifumbire ngo yatangiye kubigeraho ku buryo mu minsi iri imbere n’amata yizeye ko azayabona.


