m_Urubyiruko rw’abakobwa rukwiye kwiga ubukorikori aho kwishora mu buraya” - Umugore wakoraga uburaya

Umwe mu bagore n’abakobwa bahagaritse gukora uburaya mu karere ka Kayonza witwa Mukashyaka Alice, arasaba abana b’abakobwa kwiga ubukorikori aho gushakira amafaranga mu buraya.

Mukashyaka avuga ko abana b’abakobwa benshi bahuriye mu buraya bavugaga ko babugiyemo kubera ibibazo by’ubukene, bagakora uburaya bashaka gukira. Yongeraho ko n’ubwo abana b’abakobwa benshi bajya mu buraya bahunze ubukene n’ubundi birangira batabonye amafaranga bagiye gushaka mu buraya.

Yitangaho urugero avuga ko mu myaka irindwi yamaze akora uburaya nta mafaranga yavanyemo, akavuga ko ari imvune gusa n’ibyago byo kuba umuntu ukora uburaya yakwandura indwara zandurira mu myanya ndangabitsina cyangwa gutwara inda zitateguwe.

Aha niho ahera agira inama abana b’abakobwa bishora mu buraya iki gihe kubireka bagashaka ikindi kintu bakora, by’umwihariko kugana inzira y’ubukorikori. Abana b’abakobwa ntibakwiye kwiyangiriza ubuzima ngo barashaka ubukire batazapfa bagezeho nk’uko Mukashyaka abivuga.

Uyu mugore w’imyaka 30 ubu yafashe gahunda yo kuzenguruka mu mirenge yose igize akarere ka Kayonza agira inama abagore n’abakobwa bakiri mu buraya kubuvamo. Ibi akaba abikora abifashijwemo n’imiryango irwanya ikanakumira SIDA yanabanje kumuhugura mbere y’uko afata icyemezo cyo kuva mu buraya.

 

 

 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Women’s hope reviving through sowing & knitting training

Fifty two underprivileged young women and girls are attending three-month training in sowing and knitting conducted by ‘Rise to Shine’ [...]

Gatsibo: Bikuye mu bukene babikesha kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe

Abibumbiye mu mashyirahamwe Izere Ukore ikora ubukorikori na COPROCHA ihinga ibihumyo, agizwe n’abagore b’abapfakazi rikorera mu Murenge wa Kiramuruzi, Akarere [...]

Nyamirama: Abagore bakorana na SOS barashishikariza bagenzi babo kwitabira imyuga y’ubukorikori aho guhora bateze amaboko

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga y’ubukorikori. Ibyo ngo byatuma baca ukubiri no guhora bateze amaboko nk’uko bivugwa na Mutegwamaso Doroteya wo muri koperative ikigo cya SOS gitera inkunga.

Abagore bakorana n’ikigo cya SOS mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza barashishikariza bagenzi babo kwibumbira hamwe bakiga imyuga [...]

Rulindo: District donates cows to women coffee growers

Rulindo district administration has donated cows to the women coffee growers who embarked on improving coffee production in Rulindo district. [...]

Number of Women employees in health sector surpasses men

According to the gender statistics published by the National Institute of Statistics of Rwanda [NSIR], it was noted that more [...]

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Rulindo: abagore bahinga ikawa bahawe inka

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 14 z’ukwa gatanu, 2013 mu mirenge  itandukanye mu karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo [...]