Abagore bakora ubucuruzi bwambuka umupaka mu mahugurwa

Abagore bakora ubucuruzi bwambuka umupaka mu mahugurwa

Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka cyane cyane uw’u Rwanda n’u Burundi baratangaza ko biyemeje kureka magendu.

Mu gihe bamwe mu bacuruzi bagaragaza ko abakora magendu babibonamo inyungu nyinshi kuko baba batanishyura imisoro, abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ubu biyemeje  kureka magendu, bityo imisoro batanga ikagira uruhare mu kwiyubakira igihugu, dore ko ariko banavuga ko ibihano bihabwa abafatanwe magendu nabyo bitaba byoroshye nk’uko byemezwa na Mwiza Amina wo mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.

Ati “ nyuma yo guhugurwa n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro dusanze tugomba kureka buno bucuruzi butemewe kubakibukora kuko bugira ingaruka ku babukora no kugihugu muri rusange”.

Abo bagore bavuga ko n’ubwo baba bashaka gukira byihuse ariko nabo baba baziko barimo gukora ibinyuranyije n’amategeko.

Mbabazi Tharcia uhagarariye koperative y’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka yavuze ko iby’imisoro babimenye neza, ko bagiye guhindura imikorere kandi ko batazongera kunyura mu nzira zitemewe kuko basanze bahombyaga Leta.

 

Rukundo Julius ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Bugesera

“Ubu tugiye guhindura imikorere bitewe n’uko tumaze kumenya ko imisoro ntacyo itwaye, cyane ko imisoro imwe yakuweho kandi ari byo twatinyaga. Tugiye kugira izindi ngamba duhindure imikorere. Tugiye gutangira gusorera Leta kuko turabishaka. Twamaze kumenya ko gusorera Leta ari inyungu igaruka igafasha abaturage bose,  natwe turimo.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Rukundo Julius yabwiye abo bagore ibyiza byo gusora ndetse anababwira icyo imisoro ikora.

Ati “ amafaranga y’imisoro n’amahoro niyo akorwamo ibikorwa remezo byose mubona, birimo imihanda, amashuri abana banyu bigiramo ndetse n’amavuriro mwivurizamo none se nimudasora muzabona ko ibyo bikorwa by’iterambere byagerwaho gute?,

Yasabye bamwe biyise amazina atandukanye nk’abafutuzi, abasherisheri, abacokori n’andi ko bagomba kubireka maze bagakurikira inzira abandi bacamo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’imisoro n’amahoro bwerekana ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukorwa n’abagore bagera kuri 75%, aho ngo usanga ubwinshi muri bwo bukorwa mu nzira zitemewe n’amategeko zirimo kwihishahisha inzego za gasutamo no kutishyura imisoro n’amahoro.

Icyo kigo kivuga ko kimaze guhugura abagore barenga 1000 mu rwego rwo gusezerera ubwo bucuruzi butemewe.

 

 

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Mu nzego z’ibanze, umubare w’abagore bafata ibyemezo uracyari muto – CNF

Mu gihe u Rwanda ari igihugu gifite umubare munini w’abagore mu nzego zifata ibyemezo, Inama y’igihugu y’abagore (CNF) isanga mu [...]

Gatsibo: Women representatives trained on elections

Women representatives in all sectors of Gatsibo district have been asked to take part in the parliamentary and women elections [...]

ABAGORE BAGOMBA KUGIRA AMATORA AYABO

NYAGATARE-Gukangurira abagore bagenzi babo kwitabira amatora ariko by’umwihariko imiryango bakomokamo nibyo byasabwe abagore bahagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere [...]

Kivuruga: Abagore banga kuvugana n’itangamakuru batinya abagabo babo

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke twaganiriye batubwiye ko batinya kuvugana n’itangazamakuru kuko abagabo babo [...]

GISAGARA: Abagore bitabira ibigo by’imali baracyari bake

GISAGARA: Abagore bitabira ibigo by’imali baracyari bake

Kuko byagaragaye ko umubare w’abagore bitabira kubitsa no gusaba inguzanyo mu bigo by’imari mu karere ka Gisagara ukiri hasi, abagore [...]

Gatsibo: Abagore barashishikarizwa kugira uruhare mu matora

Gatsibo: Abagore barashishikarizwa kugira uruhare mu matora

Bamwe mu bagore baribitabiriye ibiganiro Kugira uruhare mu matora y’abagore haba mu migendekere myiza yayo no gutanga kandidatire nibyo byasabwe [...]