Nkuko bitangazwa n’umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima mu karere ka Ngororero, mu mwaka ushize wa 2012, abagore 9651 bangana na 72% nibo babyariye kwa muganga, naho abagore 8 bapfuye babyara.
Bwana Kanyeganza Emmanuel, ari nawe wakoze isuzuma rigaragaza uko ubuzima buhagaze mu karere ka Ngororero avuga ko nyuma y’uko babonye umubare ugaragaza ko abagore umunani aribo bapfuye babyara, bimwe mubigonderabuzima nka Ntaganzwa na Nyanjye B byatanze andi makuru avuga ko byari byaribeshye ko ntamugore wabipfiriyemo, ariko ntihagaragazwe impamvu y’uko kwibeshya.
Nyuma yo kwerekwa icyegeranyo, abashinzwe ibikorwa by’ubuzima biyemeje kongera ubukangurambaga.
Umudogiteri (Doctor) ukorera kubitaro bya Kabaya akaba agaragaza ko ubundi imfu z’ababyeyi zitari zikwiye kubaho kubera ko basigaye bakurikiranwa neza, ariko ngo hari n’abigumira mungo zabo ntibipimishe ahubwo bakaza kwa muganga ari uko bafashwe n’inda maze akenshi akaba aribo biviramo urupfu.
Uko kutisuzumisha kugihe kandi ni nabyo bituma 22% bose babyarira mungo no mubavuzi gakondo. Umuyobozi w’ubuzima mu karere ka Ngororero JMV Muganza akaba asaba abajyanama b’ubuzima kongera ubukangurambaga bakora, dore ko ngo hari n’aho batahura abagore batwite ariko bagahisha inda ntibanipimishe, maze bakabakangurira kwipimisha hakiri kare.
Kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi ni imwe mu ntego leta y’u Rwanda yihaye muri gahunda ya EDPLS, igamije ahanini iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.


