Bamwe mu babyeyi ngo basanga bagomba kubyara abo bashoboye kurera ,bityo nibura abana bakabasha kubaho neza bijyanye n’ubushobozi ababyeyi babo baba bafite.
Kubyara abana b’indahekana kandi biri mu bituma umubyeyi asaza vuba nk’uko ababyeyi ubwabo usanga babyivugira.
Ngo kuba umubyeyi yarabyaye abana benshi kandi b’indahekana bituma ahora afite intege nke kubera imiruho n’imihangayiko y’abo bana.
Ngo hari ababyeyi bamwe wasangaga mu gihe cyashize niba adafite inda ahetse gutyo gutyo ,ariko ngo muri iyi minsi byarahindutse.
Ikindi ababyeyi benshi usanga bahurizaho ,ngo ni uko kubyara abana b’indahekana bituma nta mahoro arangwa mu muryango ,ngo kuko akenshi usanga abagabo badakunda bene abo bana ,bigatera amakimbirane hagati y’abagize umuryango.
Gusa aba bayeyi bavuga ko imyunvire imaze guhinduka ku babyeyi b’abagore bamwe na bamwe batuye mu byaro.
Bavuga ko akenshi wasangaga ari ho hari ibibazo byo kubyaragura kandi nta n’ubushobozi babaga bafite buhagije.
Bamwe mu babyeyi batuye mu murenge wa Kinihira ho mu karere ka Rulindo bavuga ko muri uyu murenge nta bagore bakibyara indahekana.Ngo bose bitabiriye kuboneza urubyaro.
Mukamana Leocadie,afite abana bane,kuri we ngo asanga mu murenge wabo gahunda yo kubyaragura itakihaba.
Yagize ati”ababyeyi benshi mu murenge wacu bahinduye imyunvire nta wukibyaragura.Mbere wasangaga umugore yonsa agakura umwana ku ibere n’indi nda yagezemo ku buryo hari bamwe mu babyeyi batagiraga umwanya wo kuruhuka .muri iki gihe si ko bimeze ibintu byarahindutse.”
Babyeyi kandi bavuga ko n’ubukungu bumeze nabi,ngo nta watinyuka kubyara abana benshifite icyo abareresha.Kimwe mu byo bavuga kigoranye kugeza ubu ngo ni imyigire y’abana,bavuga ko iyo wabyaye benshi ,ngo batiga neza nk’uko bikwiye.
Aba babyeyi ngo basanga kubyara abana benshi ari ubujiji.ngo kuko usanga wongera umubare w’abana nyamara ubutaka butiyongera.
Kuba kandi ababayeyi barahinduye imyunvire ngo byabagiriye umumaro kuko n’ubukungu bwabo ngo bwariyongereye ugereranije na mbere batarahindura gahunda.


