A banyarwanda bakwiye gukomeza kwifatanya mu bikorwa byo  kwiteza imbere kuko byagaragaye ko iterambere ari kimwe mu bituma ubumwe n’ubwiyunge  bugerwaho. Ibi n’ibitangzwa n’abatuye umurenge wa Save nyuma yo kubona ibyo bagezeho babikesha umushinga w’ubumwe n’ubwiyunge Pro-Femmes TWESE HAMWE watewe inkunga na International Alert.

SAVE BAVUGA KO PRO-FEMMES YABAFASHIJE

Uyu mushinga wagiye uhuza amatsinda atandukanye, yibumbiyemo abarokotse Jenoside, abasezerewe ku rugerero, abafunguwe, urubyiruko mu rwego rwo kunoza imibereho ,imibanire n’ubwiyunge.

Bimenyimana Jean Baptiste, warokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse na  Etienne Murwanashyaka, wafunguwe nyuma yo kwirega akemera icyaha akanasaba imbabazi , bavuga ko mbere byari bigoranye kubana  hagati y’uwishe n’uwiciwe, ariko  aho uyu mushinga  uziye, ukabigisha gushyirahamwe no gukora bakiteza imbere, imiryango yo mu murenge wa SAVE irangwamo imibanire igaragaza ubwiyunge.

Bimenyimana ati “Mbere narangwaga n’ubwoba igihe cyose, ngahora nishisha abaturanyi n’abandi bose twahuraga kuko numvaga bangirira nabi. Sinashoboraga kumva ko umuntu tudahuje ubwoko twabana ndetse nkanahora nigunze jyenyine. Nyuma naje kumenya iby’aya matsinda nyajyamo, tukaganirizwa, yugishwa gukorera hamwe ndetse n’imishinga iteza imbere. Ibi rero byaje kumfasha gutinyuka mbona ko ntabaho jyenyine kandi ko abantu bose atari babi. Uyu munsi mbana n’abantu bose kandi numva bimpaye amahoro kuruta mbere”.

Aba baturage bavuga ko uyu munsi bamenye ko iyo umuntu atagira umurimo cyangwa se ngo agire igikorwa kimuteza imbere ari bwo abona umwanya wo kwirirwa mu mateshwa no mu macakubiri. Pro-femmes rero ngo yabafashije kumenya kwishyira hamwe bagahugira mu gushaka ibikorwa bibateza imbere.

Jean Claude Kabalisa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Save nawe yemeza ko uyu mushinga utaraza,  umubano hagati y’abatuye uyu murenge wagaragaragamo ingengabitekerezo ya Jenoside  ndetse no guterana amagambo,  ariko ubu , ngo abaturage barafatanya mu kwiteza imbere.

Nkuko byemezwa na Donata Nibagwire, umukozi w’impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’iterambere,ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, intego  yuyu mushinga yagezweho, ngo kuko hari ibikorwa by’iteranbere byimakaza  ubwiyunge ndetse na banyirabyo bakaba bitangira ubuhamya. Avuga ko koko hari ibibazo bagitangira kuhakorera ariko ubu bakaba banahabona ibisubizo aho abantu basubiriye bakabana, bagafashanya uyu munsi bakaba bagendererana bakanasangira. Asaba aba baturage kutazasubira inyuma kandi nabo bakajya bitabira gufasha abo babona bakeneye kwigishwa.

Uyu mushinga watangiye mu mwaka wa 2007. Ukorera mu mirenge ya Kinyinya, Kimironko mu karere ka Gasabo, Save, Kigembe na Mukindo mu karere ka Gisagara ndetse n’imirenge ya Gatumba na Nyange mu Karere ka Ngororero. Iyi mirenge ikaba yaratoranijwe hagendewe ku mateka, imiterere,imibanire  n’imibereho y’abatuye iyi mirenge.

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Gatsibo: Women representatives trained on elections

Women representatives in all sectors of Gatsibo district have been asked to take part in the parliamentary and women elections [...]

ABAGORE BAGOMBA KUGIRA AMATORA AYABO

NYAGATARE-Gukangurira abagore bagenzi babo kwitabira amatora ariko by’umwihariko imiryango bakomokamo nibyo byasabwe abagore bahagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere [...]

Kivuruga: Abagore banga kuvugana n’itangamakuru batinya abagabo babo

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke twaganiriye batubwiye ko batinya kuvugana n’itangazamakuru kuko abagabo babo [...]

GISAGARA: Abagore bitabira ibigo by’imali baracyari bake

GISAGARA: Abagore bitabira ibigo by’imali baracyari bake

Kuko byagaragaye ko umubare w’abagore bitabira kubitsa no gusaba inguzanyo mu bigo by’imari mu karere ka Gisagara ukiri hasi, abagore [...]

Gatsibo: Abagore barashishikarizwa kugira uruhare mu matora

Gatsibo: Abagore barashishikarizwa kugira uruhare mu matora

Bamwe mu bagore baribitabiriye ibiganiro Kugira uruhare mu matora y’abagore haba mu migendekere myiza yayo no gutanga kandidatire nibyo byasabwe [...]

Abagore barasabwa kwitabira amatora kuko bagize umubare munini w’abanyarwanda

Abagore barasabwa kwitabira amatora kuko bagize umubare munini w’abanyarwanda

Mu mahugurwa yakorewe abagize Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Kamonyi, Komisiyo y’igihugu y’amatora, yasabye abagore kugira uruhare mu migendekere [...]