Umubyeyi utwite n’uwonsa basabwa kwitwararika no kwitabwaho by’umwihariko

Umubyeyi utwite n’uwonsa basabwa kwitwararika no kwitabwaho by’umwihariko

Umubyeyi utwite cyangwa wonsa akeneye kwitabwaho byihariye. Nk’uko tubikesha imfashanyigisho ya Minisiteri y’ubuzima,ku bijyanye n’uburyo umugore utwite n’uwonsa barinda ubuzima bwabo.

Abagore batwite bakeneye kujya gupimisha inda nibura inshuro 4mbere yo kubyara,bahereye ku mezi atatu ya mbere.Bakeneye kunywa amazi meza kandi menshi buri munsi. Kwirinda kunywa icyayi cyangwa ikawa mu gihe cyo kurya n’igihe cyose utwite.

Hari intungamubiri z’inyongera bakenera

Mu gihe utwite ukenera Feri cyangwa Aside Folique na nyuma y’amezi 3 nibura umaze kubyara. Nywa ibinini bya Feri mu gihe cyo kurya kugira ngo bifashe umubiri kuyakira. Koresha buri  gihe umunyu urimo iyode kugira ngo ukumire uburwayi buterwa n’ibura rya iyode harimo umwingo ku babyeyi,ubukuri,kudindira mu mikurire y’umwana n’ubuswa mu ishuri.

Egera muganga aguhe vitamin A mu gihe cy’ibyumweru 6 umaze kubyara kugira ngo umwana abashe kubona Vitamine A mu mashereka.

Hagomba isuku n’imitegurire myiza y’ibiribwa

Isuku yuzuye ni ingenzi kugira ngo umuntu yirinde indwara y’impiswi n’izindi ndwara. Koresha ibikoresho bisukuye kandi ubike ibiribwa ahantu hafite isuku. Teka inyama,amafi cyangwa amagi kugeza igihe bihiriye neza.

Ronga imboga hanyuma uziteke akanya gato,noneho uzirye ako kanya kugira ngo zigumane intungamubiri. Ronga imboga n’imbuto ziribwa ari mbisi mbere yo kuzikata no kuzirya. Karaba intoki n’isabune n’amazi asukuye mbere yo gutegura ibiryo na nyuma yo kwituma no gusukura umwana witumye.

Izindi nama z’ingenzi ku bagore batwite n’abonsa

Ruhuka bihagije  kandi wirinde imirimo ivunanye cyane cyane mu mezi atatu ya nyuma utwite na nyuma yo kubyara.  Ryama mu nzitiramibu iteye umuti buri joro kugira ngo wirinde Malariya.

Igihe ufite umuriro,jya kwivuza ku kigo nderabuzima ako kanya. Fata ibinini by’inzoka kugira ngo binakurinde kugira amaraso make. Irinde inzoga,ibiyobyabwenge n’itabi. Tuzakomeza n’izindi nama.

 

 

 

 

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Nyamagabe: Avega yasuye abapfakazi ba Jenoside b’inshike n’abageze mu zabukuru.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24/05/2013, Ihuriro ry’abapfakazi bapfakajwe na Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 « Agahozo » (AVEGA) ryasuye [...]

Rulindo: Ihuriro ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ARFEM ryasuye abaturage.

Kuri uyu wa kabiri tariki 22/5/2013, mu karere ka Rulindo, habereye igikorwa cyo kuganira n’abaturage hagati y’ihuriro ry’abagore bakora umwuga [...]

Gatsibo women applaud cooperatives in Poverty reduction

The members of Izere Ukore cooperative that does crafts compositions and COPROCHA cooperative that grows mushrooms say forming cooperatives and [...]

Nyamirama: Rwanda women in crafts compositions

Women working with Save Our Souls (SOS) Rwanda in Nyamirama Sector Kayonza district call upon their fellow women to come [...]

Women’s hope reviving through sowing & knitting training

Fifty two underprivileged young women and girls are attending three-month training in sowing and knitting conducted by ‘Rise to Shine’ [...]

Gatsibo: Bikuye mu bukene babikesha kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe

Abibumbiye mu mashyirahamwe Izere Ukore ikora ubukorikori na COPROCHA ihinga ibihumyo, agizwe n’abagore b’abapfakazi rikorera mu Murenge wa Kiramuruzi, Akarere [...]